Muhanga: Benshi mu bana bajya mu muhanda babiterwa no koherezwa mu birombe

Prundence Karamira umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bureau Social de Developpement aratangaza ko benshi mu bana bo mu muhanda bakira mu kigo cyabo bababwira ko bahunze imiryango yabo kuko yaboherezaga mu gucukura amabuye y’agaciro mu birombe.

Ibi yabigaragaje ku munsi wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana. Karamira avuga ko abana benshi bakira baba barahunze ingo zabo kubera ikibazo cy’ababyeyi babo cyangwa ababarera babakoresha imirimo ivunanye.

Imwe mu mirimo bakunze kugaragaza irimo koherezwa mu birombe gucukura amabuye y’agaciro cyane ko akarere ka Muhanga ari kamwe mu turere mu gihugu hose ducukura amabuye y’agaciro menshi. Aha ababyeyi bakaba boherezayo abana babo gukorera amafaranga atunga imiryango.

Abana bigishijwe gukora akaima k'igikoni ngo barindwa kurera amaboko.
Abana bigishijwe gukora akaima k’igikoni ngo barindwa kurera amaboko.

Ikindi umunyamabanga nshingwabikorwa wa Bureau Social de Developpement agaragaza gituma abana bagana umuhanda ku bwinshi ni ubwumvikane buke bw’abababyara kuko bugira ingaruka ku bana.

Aha ariko akomeza avuga ko hari bamwe mu bana batari bake baba barigize indakoreka mu miryango yabo bigatuma iyo umubyeyi amuhannye ku makosa ye ahita agana iy’umuhanda gushaka ubwigenge yita ko yabuze mu rugo.

Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Muhanga ushinze imibereho myiza y’abaturage, Fortunée Mukagatana, avuga ko ikibazo gihari gikomerera ari ababyeyi batajya babasha guterura ibiganiro mu miryango ngo baganire ku buzima bw’imiryango yabo bwa buri munsi kuburyo abana nabo babashe kugira icyo bavuga ku bitagenda.

Umuyobozi wungirije w'akarere ka Muhanga ushinze imibereho myiza Mukagatana yasabye ababyeyi kwita ku bana babo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Muhanga ushinze imibereho myiza Mukagatana yasabye ababyeyi kwita ku bana babo.

Yasabye ababyeyi kwiga umuco wo kuganira byose mu mirango yabo, asaba abana kwirinda ibiyobyabwenge cyane ko abagiye mu muhanda hafi ya bose bahita bishora mu biyobyabwenge.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka