Muhanga: Barahamya ko umwaka bari kuwusoza noneho bafite umutekano

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko muri iyi minsi y’isozwa ry’umwaka, nta kibazo cy’umutekano mucye bafite, nk’uko mu minsi ishize byari byifashe.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yabitangaje ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Avuga ko ku bufatanye n’abaturage ubwabo, abashinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’abaturage ariho bageze ku mutekano bafite magingo aya.

Yagize ati : “Nti byari byoroshye iyo hataba ugufatanye hagati ya Ppolisi, ingabo, abayobozi n’abaturage ubwabo kuko ubu noneho dufite umutekano”.

Mutakwasuku yavuze ko kugeza ubu abakoraga ubwo bugizi bwa nabi hafi buri joro ryatambukaga mu minsi ishize, bamwe na bamwe bagiye bafatwa bagahanwa hakaba n’abo beretse imbaga y’abaturage kugira ngo birebere ababagiriraga nabi.

Abaturage bagize uruhare mu kurwanya abo bagizi ba nabi barahembwe mu rwego rwo gushyigikira umuco wo gutabarana no kwita ku mutekano w’umuturanyi. Abo byagaragaye kandi ko bakomerekejwe bakaba baravujwe, abambuwe ibyabo barashumbushijwe ibindi.

Ariko Mutakwasuku asaba abaturage kutirara ngo bumve ko byarangiye ko bakomeza kubungabunga umutekano bafite, cyane cyane muri iki gihe cy’impere z’umwaka ahakunze kugaragara impfu zinyuranye.

Mu gihe ubugizi bwa nabi bwibasiraga abatuye aka karere, havuzwe byinshi ko haba hari abantu bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, nk’uko byarakunze kugarukwaho n’ibitangazamakuru byo hanze y’u Rwanda.

Ariko umuyobozi w’akarere aravuga ko abari bihishe inyuma yabyo bafashwe ko basanze nta bandi bantu bari babyihishe inyuma.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka