Muhanga: Babiri batawe muri yombi nyuma yo gukubita umuntu akitaba Imana

Jean Baptiste Mbonyumugenzi na Alias Mutsindashyaka batuye mu kagali ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga batawe muri yombi na Polisi nyuma yo gukubita Erade Nkerabahizi w’imyaka 51 akitaba Imana.

Nkerabahizi yitabye Imana mu nzira bamujyana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Kivumu nyuma yo gukubitwa kabiri mu mutwe biturutse ku bwumvikane buke bujyanye no kwishyura mu kabari hagati ye na Mbonyumugenzi; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.

Ibintu byasubiye irudubi ubwo Nkerabahizi yamenaga icupa maze nyiri akabari ari we Mutsindashyaka amutegekaga kwishyura amafaranga banwereye. Ababibonye biba bavuga ko abo bagabo batatu bose bari basinze.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, avuga ko ubusinzi n’ibiyobyabwenge bigomba kwirindwa kuko bihungabanya imitekerereze, amarangamutima n’ibyiyumviro bigakurura amakimbirane n’imyitwarire itari iya kimuntu.

Supt. Badege ahamagarira abantu bose kwitabaza ubutabera n’inzego z’ubuyobozi mu gihe bafitanye amakimbirane aho kwihanira.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka