Muhanga: Amazu ane y’ubucuruzi yahiye akongokana n’ibyari birimo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 06/06/2013 ahagana mu ma saa mbiri, amazu ane y’ubucuruzi mu mujyi wa Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro arashya akongokana n’ibyari birimo kuko abari aho batabashije gusohora ibyari birimo.

Uyu muriro waturutse mu nzu y’ubucuruzi imwe yari ifunze kuko ba nyirayo bari batashye bituma n’izindi nazo zikomeza gufatwa n’inkungi y’umuriro.

Umuriro wabanje mu nzu yari ifunze bituma abantu bawubona bitinze.
Umuriro wabanje mu nzu yari ifunze bituma abantu bawubona bitinze.

Ibicuruzwa byari muri iyi nzu yafashwe bwa mbere byahiye birakongoka, mu rwego rwo kugirango n’ibindi bidashya ba nyiri amazu afatanye n’iyo bahise bagerageza kurokora bimwe mu bicuruzwa byabo ariko biba iby’ubusa ibyinshi bihiramo.

Abaturage bafatanije n’ingabo z’igihugu babashije gutabara bazimya umuriro ariko baganzwa n’umuriro kuko waje ari mwinshi cyane. Polisi yahageze amazu yarangije gushya ariko izimya umuriro wari usigaye kugirango n’andi ataza gufatwa.

Umuriro wari mwinshi cyane.
Umuriro wari mwinshi cyane.

Kugeza ubu nta kintu kiramenyekana cyateye iyi nkongi y’umuriro kuko aho yaturutse hari hafunze, abari aho rero bakaba batabonye uko byagenze. Icyateye iyi nkongi kikaba kikiri gukorwaho iperereza na Polisi y’igihugu muri aka karere.

Inyubako zafashwe n’inkongi y’umuriro ni uz’umugabo witwa Makuza zakodeshwaga n’abikorera bo muri aka karere banavuga ko nta bwishingizi bari bafite ku bicuruzwa byabo.

Abaturage n'abashinzwe umutekano bihutiye gutabara.
Abaturage n’abashinzwe umutekano bihutiye gutabara.
Bagerageje kurokora bimwe mu bicuruzwa.
Bagerageje kurokora bimwe mu bicuruzwa.

Si ubwa mbere muri aka karere hahiye amazu y’ubucuruzi kuko mu mezi ashize inyubako yakoreragamo akabyiniro kitwaga ORION nayo yafashwe n’inkongi y’umuriro yakomotse ku nsinga z’amashanyarazi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

mana nyirimpuhwe tabara ,iyinkongise yibasiye uturere twegeranye bitete kwibaza byinshi ,mana ishobora byase erekana aho ikiabazo giherereye uturinde cyane kandi mana udufashe

porette yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

mana nyirimpuhwe tabara ,iyinkongise yibasiye uturere twegeranye bitete kwibaza byinshi ,mana ishobora byase erekana aho ikiabazo giherereye uturinde cyane kandi mana udufashe

porette yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

mana nyirimpuhwe tabara ,iyinkongise yibasiye uturere twegeranye bitete kwibaza byinshi ,mana ishobora byase erekana aho ikiabazo giherereye uturinde cyane kandi mana udufashe

porette yanditse ku itariki ya: 10-06-2013  →  Musubize

noneho ndabona ibi bindenze ahasigaye ni ah’Imana gusa

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

noneho ndabona ibi bindenze ahasigaye ni ah’Imana gusa

uwamahoro chantal yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Imana ishimwe ko nta muntu wari ukingiyemo,gusa abacuruzi bagenzi banjye ni bamenye akamaro k’ubwishingizi.

[email protected] yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Izi nkongi zikomeje kwimonogoza mu RWANDA ni ikintu kiri systematique, cyateguwe kandi gifite uburyo gipanze, n’impamvu yacyo. Ntabwo ari IMPANUKA y’umuriro ahubwo ni ITWIKA RIGAMBIRIWE (Arson).

HIRYA Y’IBIGARAGARA SHAKA UKURI BISHUSHANYA......

Ibi tubona ni simple perception, noneho reasonning imaze kutwereka ukuri kwishishe nyuma y’ITWIKA ry’amazu mu RWANDA,

Ba utegereje gato uraza kumenya ukuri.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 8-06-2013  →  Musubize

Ndasaba Leta yacu nkabanyarwanda ko iki kibazo kishya rya mazu yagihagurukirakira itajenjetse kuko bimaze kugaragara ko atari ingorane z’amashanyarazi ahubwo hashobora kuba hari abagizi banabi babiri inyuma kandi nukuri Abanyarwanda natwe dukwiye kubigira ibyacu tutirengagije ko aritwe tuhaombera

Habaguhirwa yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

ndimuhanga ndagira nihanganishe abagize ibyago

nshimiyumukiza fisto yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Bikiramariya aturinde iyi nkongi iri guturuka mu Marangara: dore hashize iminsi ishuri ryo mu Byimana rikongoka none byageze i Muhanga muri za butike!!

Mukesha yanditse ku itariki ya: 7-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka