Moto zongeye gutungwa agatoki mu kuba kw’isonga mu mpanuka zo mu muhanda

Ishami rya Polisi yo mu muhanda riravuga ko impanuka nyinshi zikunze kugaragara hirya no hino ziterwa n’uburangare bw’abamotari cyangwa kwica amategeko agenga amuhanda, n’ubwo nta gihe kinini cyari gishize bavuye mu nama y’umutekano kwihanangirizwa.

Urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda, ruvuga ko bimwe mu bikunze kugaragara ku bamotari bituma bateza impanuka, harimo kutubahiriza imirongo y’abagenzi bambukiramo mu muhanda munini wa Kaburimbo, kwiruka cyane no gukatakata mu modoka nyinshi mu gihe cy’umubyigano.

Chief Superintendent Celestin Twahirwa ukuriye ishami rya polisi yo mu muhanda, yemeza ko mu mpanuka bakira inyinshi ziba zatewe na moto.

Chief Superintendent Celestin Twahirwa asaba abatwara ibinyabiziga bya moto kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda kuko utazayubahiriza azajya acibwa amande agenwa n’amategeko y’ikoreshwa ry’umuhanda hakazamo no ko bummwambura ibinyabiziga.

Yongeye kwihanangiriza abamotari bagifite umuco wo gutendaka abagenzi no kutabambika ingofero zagenewe abagenda ku kinyabiziga cya moto.

Cyakora abamotari nabo bavuga ko akenshi impanuka bakunze gukora baziterwa n’inzego z’umutekano, kuko hari hari igihe babahagarika ahantu haba hadashobotse kandi bahetse abagenzi.

Bamwe bagira bati: “Hari igihe inzego z’umutekano ziguhagarika ahantu utabona aho ahagararara, aho kugira ngo ugushe umuntu uhetse ugahitamo kwikomereza”.

Aha rero\ niho impanuka nyinshi zikunze kuvukira, kuko ngo iyo umumotari yanze guhagarara arakurikirwa muri kwa gukurikirwa ugasanga ariho za mpanuka zivutse.

Mu ntangiriro z’uku kwezi hari habaye inama y’umutekano yahuje abamotari bo mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwa Polisi yo mu muhanda n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali. Bari bihanangirijwe bwa nyuma kwitondera gukoresha umuhanda uko biboneye.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyi impanuka mubyihorere mwaba mwamenye ibyo KBS yokoreye abanyeshuri yari itwaye ibavanye i musanze none ikaba yabagaritse hafi yo mu gakenke. Nawe se uzafata iriya modoka nini kuriya uyihereze umusaza ufite imyaka hafi 70, uyipakiremo abana barenga 80, koko ibi ni biki? None amakosa bayageretse ku modoka ngo yabuze feri. Twagiyetureka kubeshya, abashoferi ba KBS bafite umuvuduko udasanzwe, ubihakana wese najye mu mihanda bagendamo yose.
Niba koko imodoka yabuze feri nabyo byaba biteye impungenge kuko imodoka zabo ninshya ndakeka zitarageza ni igihe cyogukorerwa controle technique, ubwose nizimara umwaka cg ibiri, bizaba bimeze gute?
KBS irakabije, abakarasi, akavuyo aho ikorera hose nyabugogo, Rubavu, huye, ngororero, musanze.
ibyayo na SOTRA nabyo imbwa zabirwaniyemo, KBS KBS KBS

yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka