Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu yashimiye Polisi uko isohoza imirimo ishinzwe

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana, ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2021 yashimiye Polisi y’u Rwanda ku muhate n’ubushobozi mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko. Ibi yabivuze ubwo yatangizaga inama nkuru ya Polisi yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Ubwo yari muri iyi nama, Minisitiri Gasana yavuze ko iyi nama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo kuganira no gutanga umurongo ku ngingo z’ingenzi zirebana n’umutekano w’Igihugu.

Yagize ati "Ndashimira Polisi y’u Rwanda kuba yantumiye muri iyi nama nkuru yayo nyuma y’iminsi micye mpahwe inshingano zo kuba Minisitiri w’umutekano. Inama nkuru ya Polisi ni umwanya mwiza wo kuganira ku bintu by ’ingenzi bijyanye n’umutekano kandi tukabiha umurongo."

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana

Yakomeje avuga ko akazi Polisi ikora gasaba imbaraga, umuhate n’ubushobozi. Yavuze ko Polisi igira uruhare mu kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, avuga ko bishimishije kandi ari byo byari biyitezweho mu gufasha abaturage.

Minisitiri Gasana yagaragaje ko imiryango itandukanye ishyira u Rwanda ku mwanya mwiza mu bihugu bitekanye.

Yagize ati "Imiryango mpuzamahanga ishyira u Rwanda mu myanya myiza ku Isi mu bihugu bifite umutekano. Byose ni ku bikorwa byiza mugenda mugeraho kandi bishimisha abaturarwanda."

Yakomeje ashima uruhare rwa Polisi mu kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19, abasaba gukomeza uwo muhate.

Minisitiri Gasana yasezeranyije Polisi y’u Rwanda ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi izo ari zo zose.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda (IGP) Dan Munyuza
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Dan Munyuza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yagaragaje ko hashyizweho ingamba mu gukomeza kubumbatira umutekano, anavuga ko inama nkuru ya Polisi ari umwanya mwiza wo gusuzuma no gusesengura ibintu bitandukanye bigamije kwimakaza umutekano cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

Yagize ati "Polisi ntizigera itezuka ku kubumbatira umutekano no kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu ndetse n’andi mabwiriza aba yashyizweho. Mu mikoranire n’abafatanyabikorwa bacu, twakoranye kandi turacyakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu bikorwa bitandukanye mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Kandi ibyo bikorwa bizakomeza ntibizigera bihagarara."

IGP Munyuza yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku gufasha Polisi y’u Rwanda mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi n’ibikorwaremezo. Yavuze ko Polisi izakora ibishoboka byose mu kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko no gukumira ibyaha.

Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko iyi nama nkuru ya Polisi yitabiriwe n’abapolisi 210 harimo abapolisi bakuru bayobora amashami atandukanye, abayobozi ba Polisi mu Ntara no mu turere, hari kandi ba ofisiye bato n’abandi bari bahagarariye abapolisi bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka