Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda

Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nyakanga, yakiriye mu biro bye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Minisitiri Marizamunda na Ambasaderi Antoine baganiriye ku buryo bugamije gushimangira ubufatanye busanzweho hagati y’inzego z’igisirikare mu bihugu byombi.

U Rwanda n’u Bufaransa bikomeje gahunda zo gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, aho mu bihe bitandukanye abayobozi b’ingabo ku mpande zombi bagiye bagirirana ingendo.

Mu Kwakira 2022, Inspecteur Général de l’Armement, Maj Gen Laurent Mercier, yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa n’uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Gen Jean Bosco Kazura na we muri Werurwe umwaka ushize yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa ahura na mugenzi we w’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda Kandi yatangaje ko kuri uyu munsi Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda yakiriye mu biro bye, Ambasaderi wa Turukiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro byagarutse ku gushimangira ubufatanye busanzweho bw’ingabo z’ibihugu byombi.

U Rwanda ni umufatanyabikorwa w’imena wa Türkiye muri Afurika, ndetse ubufatanye hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe bukubiyemo ibintu byinshi birimo politiki, ubucuruzi, umutekano, siporo, umuco n’uburezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka