Lokodifensi ukekwaho kwiba kapiteni wa Rayon Sport yafatiwe mu karere ka Rusizi

Ndagijimana Martin wahoze ari Lokodifensi irinda aho ikipe ya Rayon Sport icumbitse mu karere ka Nyanza yafatiwe mu karere ka Rusizi nyuma yo gutoroka yibye kapiteni wa Rayon Sports amafaranga ibihumbi 600.

Uyu Lokodifensi yafashwe tariki 17/11/2012 binyuze mu iperereza ryaje kumenya akabari k’urwangwa yashinze akavanye muri ayo mafaranga yari yibye; nk’uko polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rusizi ibitangaza.

Tariki 19/11/2012 ahagana saa sita z’amanywa Polisi ikorera mu karere ka Nyanza ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bohereje imodoka mu karere ka Rusizi ijya gufata uwo lokodofensi ukekwaho ubwo bujura bwakorewe kapiteni wa Rayon Sport, Nizigiyimana Abdoulikarimu aka Makenzi.

Makenzi yatangaje ko amafaranga yibwe yari yayahaye uwo lokodifensi amwizeye amusaba kujya kuyamushyirira kuri konti ye iri muri KCB mu karere ka Huye ariko kuva ubwo ntibongera kubonana.

Abivuga atya: “Ni tariki ntibukaho neza igihe nibiwe ariko hari ku wa kane w’icyumweru twagombaga gukinamo na Police FC”.

Yakomeje avuga ko akimara kumenya ko uwo lokodifensi ukekwaho kumwiba yafashwe byamushimishije cyane ndetse hagati aho agashimira inzego z’umutekano zamufashije muri icyo kibazo cy’ubujura bw’amafaranga yakorewe mu gihe we ngo yibwiraga ko ikibazo cye kirengagijwe.

Agira ati: “Ku bwa njye amafaranga ibihumbi 600 ni menshi cyane kuko nayavunjaga mu mafaranga y’iwacu mu gihugu cy’u Burundi ngasanga ari ukunsubiza ku isuka”.

Makenzi akimara kwibwa yasezeye muri Rayon Sport yongera gusaba kuyigarukamo

Makenzi akimara kwibwa ayo mafaranga yagize umujinya mwinshi utuma atangaza ko aretse gukina mu ikipe ya Rayon Sport ngo kuko akimara kuyibwa yabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bukamurangarana.

Impamvu avuga ko yasabaga akarere ka Nyanza kumusubiza ayo mafaranga ngo ni uko lokodifensi wamwibye ako karere ariko kari kamubahaye ngo ajye abacungira aho baba nk’abakinnyi ba Rayon Sport; ariko icyifuzo cye bakagitera utwatsi icyo gihe bamubwira ko batakwishingira ingaruka z’ubucuti bwari hagati ye n’uwo lokodifensi wamucucuye.

Makenzi yashimishijwe no kumva inkuru yuko ukekwaho kumwiba yafashwe.
Makenzi yashimishijwe no kumva inkuru yuko ukekwaho kumwiba yafashwe.

Bidateye kabiri nyuma yo kugirirwa inama na bamwe mu bakinnyi bakinana ndetse n’abakunzi ba Rayon yongeye kwisubiraho asaba imbabazi ndetse yemererwa gusubira muri Rayon yari yasezeyemo avuga ko atazongera kuyikinira kubera ko yibwe.

Yicuza agira ati: “Byari byatewe n’umujinya nagize biturutse ku kubura amafaranga yanjye kuko ubuyobozi nabonaga butanyitayeho ariko ubu nasubiye mu ikipe kandi ngiye kongera kuyikorera nk’uko byari bisanzwe cyane ko n’uwanyibye yabonetse”.

Makenzi arasaba imbabazi ku myitwarire mibi yagaragaje akimara kwibwa

Makenzi asaba imbabazi umuyobozi w’akarere ka Nyanza, abafana ndetse n’abakinnyi ba Rayon bagezweho n’inkuru yo kwivumbura kwe avuga ko atazasubira gukinira iyo kipe kuva yibwe.

Ikindi avuga ko asabira imbabazi ni ukuvuguruzanya ku imvugo ye kwabayeho rimwe agatangaza ko yibwe amafaranga ibihumbi 100 ubundi agatangaza ko ari ibihumbi 600 yibwe kugeza n’ubwo bamwe bamufata nk’umutekamutwe.

Asobanura ko abo yabwiye ko yibwe ibihumbi 100 ari abantu b’inkoramutima ze yashakaga ko batamuseka cyangwa bakarushaho kubabazwa n’iyo nkuru we yita ko yari incamugingo ariko ngo amafaranga y’ukuri yibwe ni abihumbi 600 nk’uko abyemeza.

Ndagijimana Martin ukekwaho kwiba Makenzi biteganyijwe ko agezwa mu karere ka Nyanza yakoreyemo icyo cyaha ku mugoroba wa tariki 19/11/2012 avanwe mu karere ka Rusizi yahungiyemo akimara kwiba.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko Makenzi yagarutse mu ikipe gusa bibere isomo buri muntu wese ko atagomba kugira uwo yizera ngo bigere naho amuha akayabo nka kariya

Byinzuki Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 28-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka