Kutumvikana mu micungire y’umutungo biteza amakimbirane mu miryango

Ibibazo by’amakimbirane bikunze kugaragara, ahanini usanga bishingiye ku mitungo; aho bamwe mu bagomba kuyifatanya baba bashaka kuyikubira. Ibyo bitera ingaruka zirimo inzangano, gutandukana kw’abashakanye ndetse no guhora mu manza.

Mu bibazo byakirwa n’abakozi bo mu nzu y’ubufasha mu by’amategeko (MAJ), ikorera mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, ibyinshi ni ibishingiye ku mitungo. Hari ababa barananiwe kumvikana ku kuzungura ibyo basigiwe n’ababyeyi ba bo, abagore n’abana birukanwe na ba se cyangwa n’abavandimwe.

Ku byerekeranye no kuzungura usanga hari bamwe badasobanukiwe neza n’itegeko ry’izungura ryatowe mu 1999, rivuga ko abana bose bafite uburenganzira bungana bwo kuzungura. Impaka zivuka iyo hari abakobwa bashyingiwe bagarutse iwabo gusaba kuzungura.

Icyo gihe umuhungu wari uziko yashyingiye bashiki be akaba asigaranye umutungo wose wa se, ntiyakira neza abavandimwe be baje kubaza uruhare ku byasizwe n’ababyeyi ba bo.

Mu gihe nta bimenyetso bigaragaza ko ababyeyi basize babiraze uwo muhungu, abana bose baba bagomba kubigabana. Uwari waramenyereye kubicunga wenyine akumva ararenganye, urwangano mu bavandimwe rugatangira rutyo.

Mu miryango kandi hagaragara ibibazo by’ababana badasezeranye, nyuma haba ibibazo byo gutandukana, abagabo bagashaka kwihakana abana. Abagabo bakora ibyo akenshi baba bagamije gukatira inshingano z’umubyeyi zo gufatanya na nyina kurera abo bana.

Iyo umugabo akomeje kwihakana abana, biba ngombwa ko n’abandi bana abyaranye n’undi mugore basezeranye, batabona babandi bavutse ku wundi mugore nk’abavandimwe; maze abo bana na bo bagakura badakundana, ku buryo iyo bigeze ku izungura nta cyo babaha batabanje kuregana.

Mu bushakashatsi Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yashyize ahagaragara mu Kwakira 2010, yagaragaje ko ibibazo by’amakimbirane bishingiye ku moko nta bikirangwa mu Rwanda; ko ahubwo abaturage bashyamiranywa n’imicungire y’ubutaka, imanza z’imitungo yangijwe muri jenoside zitarangizwa n’uburyo bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.

Mu gusoza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge cyabaye tariki 09-16/11/2012, Komiseri Mukamusonera Marie Claire yasabye abaturage gukumira amakimbirane kuko ariyo asigaye ari imbogamizi y’ubumwe n’ubwiyunge.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka