Kirehe: Yateye icyuma umuntu ahita apfa we bamuburira irengero

Umugabo witwa Nkundimana Mugabwambere w’imyaka 42 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kibimba,akagari ka Gatarama, umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe yishwe atewe icyuma mu ijoro rishyira tariki 31/07/2012 mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro.

Nkundimana yatewe icyuma na Karinda Viateur amuziza ko yari afite indaya yari inshuti ye. Yapfuye akigezwa mu bitaro bya Kirehe. Nkundimana yari kumwe na Maniragena Valens nawe watewe icyuma we uri mu bitaro bya CHUK; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gatarama, Gatera Etienne yabitangaje.

Bamwe mu baturage bavuga ko aba bagabo nubwo bazize indaya bari bamaze no kunywa bagasinda.

Afatanije n’ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Kirehe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yakoranye inama n’abaturage mu rwego rwo kubibutsa kwicungira umutekano.

Abimukira basabwe gushaka ibyangombwa by’aho baturutse kuko usanga bari mu bateza umutekano muke muri aka kagari.

Abo bagabo bose bakomoka mu kandi karere, baje mu kagari ka Gatarama bahimukiye: Nkundimana witabye Imana akomoka mu murenge wa Giciye mu karere ka Nyabihu naho Maniragena Valens w’imyaka 18 akomoka Karago, mu gihe Karinda Viateur wabateye icuma agahita aburirwa irengero akomoka mu karere ka Bugesera.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka