Kirehe: Yahanutse hejuru y’urusengero yubakaga ahita yitaba Imana

Umugabo witwa Safari Isaac wo mu kagari ka Cyambwe, umurenge wa Nasho mu karere ka Kirehe yitabye Imana tariki 14/10/2012, ahanutse hejuru y’urusengero rw’abadivantisite yubakaga.

Urwo rusengero bubakaga bashakaga kuruhindurira igisenge. Akimara guhanuka bamwohereje ku kigo nderabuzima cya Kabuye nyuma yaho kubera ko yari ameze nabi bamwohereza ku bitaro bya Kirehe ariko yitaba Imana ataragerayo.

Uyu mugabo yahanutse kuri uru rusengero yubakaga akubita umutwe hasi nyamara nta bikomere yari afite gusa ngo yahise ata ubwenge. Ubuyobozi bw’akagari burasaba abubaka ko bajya babikorana ubushishozi.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka