Kirehe: Umwana w’imyaka 13 yitabye Imana azize amazi

Muhawenimana Ildephonse w’imyaka 13 yaguye mu kizenga cy’amazi (pumping station) saa tanu tariki 07/08/2012 mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe ahita yitaba Imana.

Muhawenimana wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri cya Mpanga yaguye muri icyo kizenga ubwo we n’abandi bana batanu bari bashoye inka bakoga baturuka mu kiyaga.

Abo bana ngo bashobora kuba barageze ahantu we koga bikamunanira agahita agwa muri ayo mazi aho bamuvanyemo bakamugeza kwa muganga ku Kabuye mu murenge wa Mpanga agahita yitaba Imana; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’umurenge wa Mpanga, Rutoki Martin.

Muhawenimana yari atuye mu mudugudu wa Rurambi II mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge avuga ko bari kwibutsa abaturage kwirinda amazi bakayarinda n’abana babo.

Ikizenga uwo mwana yaguyemo cyubatswe mu rwego rwo kuhira imyaka igihe cy’izuba dore ko muri uyu murenge hakunze kugaragara izuba ryinshi aho ryavaga rikangiza imyaka y’abaturage.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka