Kirehe: Umwaka wa 2012 watangira hafashwe ibiro 1162 by’urumogi

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe aratangaza ko umutekano mu karere ka Kirehe uhagaze neza kiretse ikibazo cy’ibiyobyabwenge biva mu mirenge ya Gatore, Kigarama na Musaza. Ngo impamvu ibitera ni uko iyi mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya.

Supt. Johnson Sesonga avuga ko ibiyobyabwenge byafashwe bifite agaciro ka miliyoni umunani n’ibihumbi 134 kandi usanga abenshi mu babicuruza ari urubyiruko. Kubera ubufatanye buri hagati ya polisi n’abaturage usanga abaturage aribo bahamagara Polisi iyo habonetse abantu bakekaho ko barufite.

Ubuharike nabwo buri mu bikunze guhungabanya umutekano mu karere ka Kirehe; nk’uko Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe, Supt. Johnson Sesonga, akomeza abisobanura.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yemeza ko irondo riri mu bafasha akarere ka Kirehe kurwanya abantu bacuruza urumogi. Iyo abaturage akoze irondo neza usanga bafashe abaje kurucuruza kuko akenshi barwambutsa barunyujije ku mipaka igihugu cya Tanzaniya gihuriyeho n’u Rwanda.

Uyu muyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe akaba asaba abaturage gukomeza gufatanya na polisi mu rwego rwo kubungabunga umutekano.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka