Kirehe: Umukwabu wafashe ibiyobyabwenge biratwikwa

Mu mukwabu wakozwe mu murenge wa Kigarama wo mu karere ka Kirehe, polisi yafashe litiro 150 za Kanyanga ndetse n’ibiro 733 by’urumogi maze bitwikirwa mu ruhame imbere y’abaturage, polisi n’ubushinjacyaha.

Polisi y’igihugu itangaza ko uyu mukwabu wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge kuko usanga bikiri ikibazo muri aka karere.

Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Kagorora, uyobora polisi mu karere ka Kirehe yaburiye abaturage abasaba kureka gukora ibiyobyabwenge no kubicuruza.

Agira ati: “polisi ntizihanganira abagira uruhare mu bucuruzi butemewe.
Tuzakomeza kurwanya ibi byaha niyo mpamvu tuburira ababikora”.

Ibiyobyabwenge byatwitswe.
Ibiyobyabwenge byatwitswe.

CIP Kagorora yagarutse ku gutanga amakuru ku gihe ku nzego z’umutekano kugira ngo ababikora batabwe muri yombi. Yasobanuye ko inzoga zitemewe na Kanyanga ari byo nkomoko y’ibyaha byose bikorerwa muri aka karere.

Yasabye abaturage bose b’akarere ka Kirehe gukomeza kugaragaza abanyabyaha kuko bigira ingaruka ku baturage bose.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama, Theoneste Nizeyimana, yavuze ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi harimo nk’ubujura, gufata ku ngufu, n’ibindi byinshi akaba yarasabye abaturage gutanga amakuru ku gihe ngo ababikora bashyikirizwe ubutabera.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka