Kirehe: Umugabo yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we
Rugaba Ezira w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kirehe yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki 06/08/2012 mu masaha ya saa yine za mu gitondo kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we.
Abaturanyi b’uyu mugabo wari utuye mu mudugudu wa Rukiri akagari ka Nyakarera mu murenge wa Kigarama bavuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we witwa Mukamutara Jacqueline.
Ubuyobozi b’umurenge bufatanije na polisi bari gukora iperereza ku cyaba cyatumye uyu mugabo yiyahura; nk’uko bitangazwa na Théoneste Nizeyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama.
Umurambo wa Rugaba Ezira bawujyanye ku bitaro bya Kirehe mu rwego rwo kuwukorera ibizami.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
mwihangane umuryango wabitabyimana Imana imuhe iruhuko ridashira
niyigendere ntakundi
Ezira we ihangane surwumwe bireze.murwagasabo bimaze kuba nkicyorezo.iruhuko ridashira kuri Ezira kdi umuryango wihangane.