Kirehe: Umugabo yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we

Rugaba Ezira w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kirehe yiyahuye kuri uyu wa mbere tariki 06/08/2012 mu masaha ya saa yine za mu gitondo kubera amakimbirane yari amaze iminsi afitanye n’umugore we.

Abaturanyi b’uyu mugabo wari utuye mu mudugudu wa Rukiri akagari ka Nyakarera mu murenge wa Kigarama bavuga ko yari afitanye amakimbirane n’umugore we witwa Mukamutara Jacqueline.

Ubuyobozi b’umurenge bufatanije na polisi bari gukora iperereza ku cyaba cyatumye uyu mugabo yiyahura; nk’uko bitangazwa na Théoneste Nizeyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama.

Umurambo wa Rugaba Ezira bawujyanye ku bitaro bya Kirehe mu rwego rwo kuwukorera ibizami.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

mwihangane umuryango wabitabyimana Imana imuhe iruhuko ridashira

yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

niyigendere ntakundi

Blanda Masabo yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ezira we ihangane surwumwe bireze.murwagasabo bimaze kuba nkicyorezo.iruhuko ridashira kuri Ezira kdi umuryango wihangane.

Ezira yanditse ku itariki ya: 7-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka