Kirehe: Polisi yataye muri yombi umugabo wishe umuturanyi we

Byiringiro Samuel w’imyaka 28 utuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi tariki 27/06/2012 akurikiranyweho kwica umuturanyi we witwa Mukamana Emertha w’imyaka 48.

Byiringiro yatawe muri yombi nyuma y’uko umuturage wamubonye yica uyu mugore Mukamana, agejeje amakuru kuri polisi, akanavuga ko yakoresheje umuhoro amwica; nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Kirehe.

Byiringiro wiyemerera icyaha avuga ko yamwishe mu rwego rwo kwihorera kuko yari amaze gupfusha abana be babiri avuga ko barozwe n’uyu Mukamana.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yagaye igikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe na Byiringiro, avuga ko polisi ifite ingamba zo guta muri yombi abanyabyaha bagashyigirizwa ubutabera.

Supt. Badege yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku hantu hari amakimbirane mu miryango ku nzego z’umutakano, kugira ngo hashakwe uko byakemurwa mbere y’uko bitwara ubuzima bw’abaturage.

Yabasabye kandi kujya bageza ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe aho kujya bashaka uko babyikemurira.

Byiringiro, kuri ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya Kirehe ngo iperereza rikomeze, naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo cya burundu; nk’uko biteganywa n’ingingo za 310 na 311 z’amategeko ahana.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

mubyihorere ntacyo muzi umuntu azakwicira umuntu narangiza amurye ureba umureke? mwebwe ntimuzi muri aka gace hari uwo duturanye ariko

yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ariko ibintu byo kumena amaraso banyarwanda? jyewe simbizi rwose, igihe batemeye ntibaruha koko? ndabona ri Imana yonyine izatabara urwanda ntakindi

Irene Keza yanditse ku itariki ya: 29-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka