Kirehe: Hatoraguwe umuntu wapfuye mu kizenga cy’amazi

Umurambo w’umugore utaramenyekana inkomoko ye watoraguwe mu kizenga cy’amazi kiri mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Nyarutunga ho mu murenge wa Nyarubuye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 17/01/2013.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 50 bamusanze areremba hejuru y’amazi. Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Kirehe bwahise butwara umurambo ku bitaro bya Kirehe mu rwego rwo kuwukorera ibizamini.

Abaturage baturiye iki kidamu cy’amazi bavuga ko uyu mugore batamuzi muri uyu mudugudu wabo kandi ko batazi n’uburyo yaba yaguye muri iki kidamu kuko nyiri iki kidamu cy’amazi ariwe wahuruje amaze kubona ko haguyemo umuntu.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyarubuye avuga ko bakomeje kureba niba nta muntu wabuze mu kagari ka Nyarutunga akaba ashobora kuba ariwe waguye muri iki kizenga.

Icyo kizenga cyarubatwe n’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) mu rwego rwo kuhira imyaka mu buryo bworoshye amazi ajyamo akaba ari ay’imvura mu gihe yaguye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka