Kirehe: Bafatanywe litiro 1258 za mazutu mu ngo zabo

Abagabo barindwi bo mu karere ka Kirehe bafunzwe bazira gucuruza mazutu mu buryo bwa magendu; bavuga ko bayikura ku bashoferi batwara amakamyo ava mu gihugu cya Tanzaniya.

Aba bagabo bafashwe tariki 08/10/2012 ubwo polisi n’abasirikare bakoraga gahunda zo kureba uko umutekano wifashe mu kagari ka Kiremera mu murenge wa Kigarama; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe Supt. Johnson Sesonga.

Muri aba bafashwe harimo n’umwarimu witwa Twizeyimana Augustin wafatanywe litiro 400 za mazutu akaba yikoreraga ubu bucuruzi bwa mazutu anigisha. Ngo si abaturage bakora ubu bucuruzi bwa mazutu gusa kuko n’abanyeshuri usanga batitabira ishuri neza bitewe ni kwigira muri ubu bucuruzi bwa mazutu.

Muri ako gace abo baturage batuyemo abashoferi b’amakamyo ava mu gihugu cya Tanzaniya n’andi makamyo ya ba rwiyemezamirimo bakundaga kuhahagarara bavuga ko ari mu rwego rwo kuruhuka nyamara baza gusanga bakunze kuhagurishiriza mazutu mu baturage.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Kirehe avuga ko impanuka nyinshi z’amakamyo zikunze kugaragara muri uyu muhanda ziterwa n’abashoferi bagurisha mazutu ubundi bagatwara bateye indobo kuko bigenda bigabanya mazutu ikoreshwa, akomeza avuga ko kandi kuba abaturage babika mazutu mu nzu bishobora guteza impanuka.

Polisi ifatanyije n’ingabo bafashe ingamba zo gukomeza gukurikirana abagura n’abagurisha iyi mazutu kugira ngo bakomeze kurwanya impanuka mu muhanda ziturutse ku kugurisha mazutu.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka