Kirehe: Ari mu maboko ya polisi azira kwiba umwana yareraga

Ishimwe Jacqueline w’imyaka 18 wakoraga mu rugo rwa Peter na Niyonkuru Chance mu karere ka Ngoma afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe guhera tariki 16/10/2012 azira kwiba umwana w’imyaka ibiri yareraga akamutwara iwabo mu rugo.

Ishimwe utuye mu mudugudu wa Nyamateke, akagari ka Mareba, umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe avuga ko yibye uwo mwana kubera nyina w’uyu mwana yari amaze iminsi amutuka akabona ko amufashe nabi.

Uyu mukozi akomeza avuga ko yahisemo gutwara umwana kubera ko yatinyaga kwaka nyirabuja indangamuntu ye bari barabitse kugira ngo atagenda batazi aho agiye.

Uwo mwana ngo yari kuzamujyana kuri polisi hanyuma agahamagara ababyeyi be ababwira ko ariho yamushyize kugira ngo baze bamuzaniye indangamuntu ye hanyuma anabasezere ku kazi neza.

Se w’umwana yabanje guhamagara uwo mukozi aramubeshya ariko nyuma bakoresheje telefoni y’umuturanyi yababwiye ko ari kumwe n’uyu mwana mu rugo iwabo w’uyu mukozi mu karere ka Kirehe.

Ishimwe yajyanye uwo mwana saa kumi n’igice za nimugoroba agera mu rugo mu masaa tatu z’ijoro. Umwana yasubijwe mu rugo mu karere ka Ngoma mu masaha ya saa sita z’ijoro.

Afunze akekwaho gukata amafaranga abakiriya akayashyira kuri konti ye

Kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe kandi hafungiye umukozi wa Banki y’abaturage yo ku Murindi iherereye mu karere ka Kirehe, akekwaho gukata amafaranga abakiriya ba Banki akayashyira kuri konti ye.

Hakozwe igenzura muri iyi banki bagasanga uwitwa Julien Ntawuzumunsi na mugenzi we witwa Fred Mahame baregwa amafaranga miliyoni 42 kandi bivugwa ko aya mafaranga bayakuraga ku bakiriya ba banki bakayashyira kuri konti zabo.

Julien Ntawuzumunsi w’imyaka 24 ubu uri mu maboko ya polisi arabihakana avuga ko aya mafaranga bayanyuzaga ku makonti yabo mu gihe babaga bari mu kazi bayahana we na mugenzi we mu gihe umwe muri bo amafaranga yabaga yamushiranye iyo babaga bari mu kazi.

Ntawuzumunsi asobanura ko mu kazi iyo uwatangaga amafaranga amushiranye ayahabwa n’undi mukozi mugenzi we gusa ngo ikosa we na mugenzi we bakoze nuko bayanyuzaga ku makonti yabo mu kuyahana kandi ubundi bagomba kuyanyuza kuri konti ya caisse ya Banki.

Ntawuzumunsi akekwaho miliyoni 32 naho Fred Mahame akaba akekwaho miliyoni 10; nk’uko uyu mukozi wa banki y’abaturage yo ku Murindi ufunze akomeza abivuga.

Fred Mahame ubwo yari ari ku kazi tariki 16/10/2012 ari guha abakiriya amafaranga yabonye polisi itwaye Ntawuzumunsi nawe ahita atoroka kugeza ubu bakaba batazi aho aherereye; nk’uko Ntawuzumunsi akomeza abivuga.

Fred Mahame akomoka mu mujyi wa Kigali i Gikondo naho Julien Ntawuzumunsi atuye mu murenge wa Nasho mu karere ka Kirehe ari naho iyi banki y’abaturage iherereye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibyo uyu mukobwa Ukora mu rugo yakoze yego si byiza ariko harimo no kugaragaza icyo nakwita mu rurimi rw’icyongereza "child neglect" bivuga kutita ku mirere y’umwana no kubyo akeneye by’ibanze ngo akure neza.

Iperereza rirambuye ryari rikwiye gukorwa mbere yo kongera gusubiza umwana mu maboko y’abaabyeyi bashinjwa kutamwitaho bitabaye ibyo ubutaha mushobora kumva ngo Wa mwana yishwe cg se yabuze nanone. Ubuyobozi nibureke kujenjeka bukurikirane neza ikibazo cy’uyu mwana mu maguru mashya.

Anthony yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

jyewe mbona abantu badaha agaciro abakozi, iyo bamaze iminsi nta mukozi usanga bavuza induru ngo akazi kabishe, singombwa gutuka umuntu ugutekera, ukurerera.

keza yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka