Kirehe: Abagore barwanya ibiyobyabwenge bahereye kuri bagenzi ba bo

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe Kankwanzi Anastasie, avuga ko bahagurukiye abagore b’abasinzi ku buryo bamwe bamaze gusubira ku murongo.

Ati “Ubusinzi bw’abagore n’ibitabi banywaga ni byo byari biteje ikibazo abagore bo muri Gahara. Twasabye uburenganzira mu buyobozi kugira ngo nituzajya tubona umugore wagiye mu kabari tujye tumuhana. Abagore b’ababasinzi ntibakijya mu tubari kuko baba bazi ko tutaborohera”.

Ubusanzwe ngo bakora umukwabu mu tubari basangamo umugore bakamujyana ku kagari bakamurazamo, mu gitondo bakamuhanisha gukora isuku ku kagari akabona kurekurwa. Bamwe mu bagore bashimye iyo gahunda bavuga ko ari nziza, kuko ngo bigayitse kubona umugore mu kabari kandi yakabaye yita ku rugo rwe.

Hari abiyemeje ko bagiye gutangiza gahunda nk’iyo yo guhashya abagore b’abasinzi mu midugudu aho batuye, ariko banemerera polisi gukorana na yo bya hafi bayiha amakuru ku banyabyaha batandukanye.

Ibiyobyabwenge ku isonga mu bihungabanya umutekano mu ntara y’Uburasirazuba

Ibyaha bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni byo biza ku isonga mu byagaragaye mu ntara y’uburasirazuba kuva mu kwezi kwa 01/2013 kugeza mu kwa 06/2013 kuko hamaze kugaragara ibyaha 332 bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ibindi byaha byakunze kugaragara cyane ni ibyihoterwa rikorerwa abana b’abakobwa basambanywa ku ngufu, ndetse n’irikorerwa abagore mu miryango. Hagaragaye ibyaha 44 byo gusambanya abana, hagaragara ibyaha 64 byo guhohotera abagore.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba, CSP Eric Mutsinzi, avuga ko ibyaha byo guhohotera abagore bishora kuba byarabaye ari byinshi kuko 64 ari byo Polisi yabashije kumenya kuko hakiri n’abagore bahohoterwa ariko ntibabivuge. Yongeyeho ko kenshi usanga n’ibyo byaha by’ihohoterwa ababikora baba banyoye ibiyobyabwenge.

Umuyobozi wa polisi mu ntara y'uburasirazuba avuga ko ibyaha biterwa n'ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bayakozwe mu mezi atandatu ashize muri iyo ntara.
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba avuga ko ibyaha biterwa n’ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bayakozwe mu mezi atandatu ashize muri iyo ntara.

Mu kiganiro yahaye abagore ku ruhare rwa bo mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuyobozi wa polisi mu ntara y’uburasirazuba yavuze ko u Rwanda rufite ikibazo cy’uko ruturanye n’ibihugu byemera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku mugaragaro kandi mu Rwanda bitemewe, bigatuma ababikoresha muri ibyo bihugu babishakira n’isoko mu Rwanda kabone n’ubwo bitemewe.

Ati “Tanzaniya bahinga urumogi nk’uko umuntu ahinga amasaka mu Rwanda, Uganda bakora kanyanga kandi bakanayinywa kuko nta tegeko ribahana. Ariko hano ifatwa nk’ikiyobyabwenge, nyamara bakarenga bakabishakira isoko hano”.

Yavuze ko buri wese afite inshingano yo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse agatungira agatoki inzego z’umutekano aho biri.

By’umwihariko yasabye abagore kujya batanga amakuru ku byaha by’ihohoterwa ribakorerwa n’ibindi byaha muri rusange, dore ko hari abagore bahohoterwa bakinumira kandi kubiceceka bishobora kubaviramo ingaruka zikomeye zirimo n’urupfu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka