Kigali: Abamotari barinubira ibihano bahabwa na Polisi
Abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) bakorera mu mujyi wa Kigali barinubira ko moto ifatiwe mu ikosa iryo ari ryo ryose ifungwa igihe kingana n’ukwezi kandi ngo amashyirahamwe yabo akorana na polisi kuruta uko akorana nabo.
Bamwe mu bayobozi b’ayo mashyirahamwe bavuga ko batahwemye gukora ubuvugizi ngo iki kibazo gikemuke.
Daniel Mbarushimana, umuyobozi wa koperative y’abamotari n’abatwara tagisi voiture mu mujyi wa Kigali (Coopérative des transport des taxis et moto de Nyarugenge, KOTRATAMONYA) avuga ko iki kibazo bagikozeho ubuvugizi inshuro nyinshi ndetse bakanakigeza kuri Minisitiri w’Intebe nubwo ntacyo byatanze.
Polisi ishinzwe umutekano mu muhanda ivuga ko iki gihano cyo gufunga moto ukwezi kose idashobora kugikuraho igihe cyose abamotari bazaba bacyitwara nabi.
Ku rundi ruhande, abamotari bavuga ko usibye no kuba moto zabo zifungwa ukwezi hatitawe ku buremere bw’ikosa, banababazwa n’uburyo zitwarwamo n’uburyo zibikwamo nabi zikangirika. Ngo iyo ukwezi gushize bakajya kuzizana hari ubwo basanga zarangiritse cyane.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|