Kayonza: Umukwabu wafashe inzererezi n’abamotari badakurikiza amategeko yo mu muhanda

Umukwabu wakozwe na Polisi mu karere ka Kayonza tariki 06/05/2013 wafashe abantu 31 batagira ibyangombwa, unafatirwamo abamotari 15 bakoze amakosa mu muhanda, abatagira ubwishingizi bwa za moto za bo, n’abatari bafite ingofero zabugenewe ku bagenda kuri moto.

Mu nzererezi zafashwe harimo bane b’Abarundi n’umwe w’Umunya-Uganda, abandi ni Abanyarwanda. Benshi mu nzererezi zafashwe n’uwo mukwabu ni abana bato basabiriza ku mihanda, abandi bakaba ari insoresore zirirwa zikina urusimbi; nk’uko tubikesha Polisi ikorera mu karere ka Kayonza.

Kugeza ubu izo nzererezi zicumbikiwe mu kigo cy’inzererezi cya Rukara. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Spt. Christophe Semuhungu, yavuze ko abo banyamahanga bafatiwe i Kayonza batagira ibyangombwa bazasubizwa iwabo bagashaka ibyangombwa, baba bifuza gutura mu Rwanda bakaza kuhatura ku buryo bwemewe n’amategeko.

Yavuze ko umunsi wo kubasubiza iwabo utaragenwa, ariko anavuga ko inzego zibishinzwe zirimo urw’abinjira n’abasohoka ziri gukorana n’ibihugu byabo kugirango barebere hamwe uko basubizwa iwabo.

Hari gahunda y’uko abana bato basabiriza ku mihanda bafatiwe mu mukwebu bazabanza kwigishwa bakabona gusubizwa mu miryango ya bo, ariko abo bizagaragara ko ari bakuru bazoherezwa mu kigo ngororamuco cya Gitagata.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba yavuze ko abo bamotari bafashwe buri wese azajya yishyuzwa amande bitewe n’amakosa yafatiwemo, yarangiza kwishyura akerekana kitansi yishyuriyeho ayo amande akabona gusubizwa moto ye. Moto zafatiwe muri uwo mu kwabo zahise zijyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka