Kayonza: Inzego z’umutekano zishe umwe mu bajura bari bagabye igitero kuri TELECENTRE

Inzego z’umutekano mu karere ka Kayonza zarashe umwe mubajura bari bagabye igico kuri TELECENTRE ya Kayonza, inabatesha mudasobwa esheshatu na televiziyo ya rutura (Flat screen) bari bibye.

Abo bajura bitwikiriye ijoro ryo kuwa Kane tariki 26/07/2012, baca mu rwaho umuzamu urinda iyo TELECENTRE biba mudasobwa eshatu nini (desktop) na mudasobwa eshatu ngendanwa (laptop) na televiziyo ya rutura yo mu bwoko bwa LG.

Umuzamu wari waraye arinze aho izo mudasobwa zibwe yatangaje ko atamenye uburyo abo bajura bibye izo mudasobwa, avuga ko banyuze mu madirishya.

Yabwiye Kigali Today ko akeka ko bari bacuze umugambi na mbere hose ku buryo baje kuwusoza barabiteguye hakiri kare.

Umwe muri abo bajura yarashwe ubwo yageragezaga guhunga, nyuma y’uko inzego zari zibakurikiranye.

Turacyakurikirana iyi nkuru tukazayibagezaho ku buryo burambuye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka