Kayonza: Hagaragaye ingero eshatu z’ingengabitekerezo ya Jenoside no gupfobya

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko mu cyumweru cyo kwibuka muri ako karere ka Kayonza hagaragaye ingero eshatu z’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya.

Hari umugore wabwiye uwacitse ku icumu rya Jenoside ngo igihe cyo kwibuka kirageze kugira ngo abone icyo arya, undi bamubwiye ngo ajye mu biganiro asohokana icyuma ashaka gutemana, mu gihe undi bamusabye gukinga akabari ngo ajye gukurikirana ibiganiro ntiyashaka gukinga anavuga amagambo asesereza.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza avuga ko hagaragaye abantu bapfobya Jenoside bake ugereranyije n'imyaka yashize.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko hagaragaye abantu bapfobya Jenoside bake ugereranyije n’imyaka yashize.

Uwo muyobozi avuga ko n’ubwo atari ibintu byo kwishimira bitanga icyizere kuko abapfobya bagenda bagabanuka ugereranyije n’imyaka yashize. Ati “Nta muyobozi ugihatira abaturage gufunga ngo bajye mu biganiro, usanga iyo isaha igeze bibwiriza bakajya gukurikirana ibiganiro ku masite biberaho”.

Abagaragayeho ibyo bibazo byo gupfobya bashyikirijwe inzego z’umutekano nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga. Anavuga ko n’undi wese uzagerageza gupfobya cyangwa gusesereza abarokotse Jenoside azabihanirwa.

Yasabye abarokotse Jenoside kwima amatwi abantu nk’abo baba bagamije kubasubiza inyuma bagashyira imbaraga mu gukora cyane kugira ngo babashe kurwana urugamba rwo kwigira.

Abaturage ntibagihatirwa gufunga ngo bajye gukurikirana ibiganiro nk'uko byahoze.
Abaturage ntibagihatirwa gufunga ngo bajye gukurikirana ibiganiro nk’uko byahoze.

Abacitse ku icumu bashimira ubuyobozi kuko bugerageza kumva ibibazo byabo, nubwo bitakemukira rimwe byose nk’uko uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace abivuga.

Yasabaye ubufatanye hagati y’ubuyobozi n’abaturage muri rusange kugira ngo abacitse ku icumu barusheho gufashwa kwigira.

By’umwihariko ngo bakwiye kwegerwa kugira ngo badaheranwa n’agahinda kuko kwigunga bitatuma batera intambwe igana ku iterambere kugira ngo bigire.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka