Karongi: Umugabo arashinjwa kwica umugore wa murumuna we n’abana babiri (updated)

Umugabo witwa Nyawera Céléstin w’imyaka 57 y’amavuko ari mu maboko ya police kuri station ya Karongi ashinjwa kwica umugore n’abana babili b’abahungu ba mukuru we.

Abishwe ni Godance Musanzeneza w’imyaka 29 n’abahungu be babili, Patrick Uwiduhaye ufite imyaka icyenda na Ernest Mfashingabo ufite imyaka itandatu.
Umugabo wa Musanzeneza witwa Sindayigaya John we ntago yari ari mu rugo rwe ubwo ubwo bwicanyi bwabaga.

Ubwo bwicanyi Nyawera ashinjwa yabukoze kuwa gatanu tariki 09/11/2012 amaze iminsi mike arangije igihano cy’imyaka itanu nyuma yo gukomeretsa no gukuramo ijisho mukuru we Sindayigaya John.

Nk’uko Nyawera Celestin abyivugira, ngo mu muryango wabo harimo ibibazo by’amasambu ataragiye atangwa mu buryo bwamunyuze.

Nubwo ahakana yivuye inyuma icyaha cyo kwivugana umugore wabo n’abana be babili, abaturanyi be bavuga ko Nyawera yagize n’uruhare mu bwicanyi bwagiye bukorwa mu bihe bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho.

Abo ashinjwa kuba yarishe mbere ya Jenoside ni abagore be babili yishe mu 1993 hanyuma muri Mata 1994 afatanya n’abandi bicanyi kwica Abatutsi ahitwa i Gashari hahoze ari muri komine ya Bwakira, superefegitura ya Birambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashari, Mathias Munyaneza, avuga ko Nyawera asanzwe ari umuntu urangwa no kubuza amahoro abo mu muryango we. Yafunzwe mu 1995 azira Jenocide nyuma aza kurekurwa n’iteka rya Perezida mu 2007.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Arikose koko ubungubu umuntu nkuriya mubona ataruwo gusengerwa koko ariko nanono hari ibitunvikana ngo bakuyeho igihano cy’urupfu mwari mukwiye kureba icyo mwakorera bariya mwitegeko mukazashyiramo ko nkabariya bafite uburambe mu kwica bagomba gukatirwa urupfu nabo.nahubundi bazatumara kuko nibeshi cyane nimutabahana bazajya bihanira ngaho mugire amahoro ubwo niko mwabishatse.

kambanda innocent yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Icyo kigabo cyamaze abantu nacyo kigoma kuraswa urufaya. Ntiyumva uburoko, ashaka kuzasigara ku isi wenyine se? Ubwo se ubundi ko ashaje ayo masambu amaranira azayamaza iki? Mukureho Gasiha... No muri amerika babatera urw’ingusho nkanswe!?

GA yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

Ese ko imbabazi zitangwa abicanyi nkaba harya bahabwa imbabazi bwoko ki?! ntibakwiye kuba mu bantu ,uyu akwiye gupfa.bikabera n’abandi urugero.naho gufungwa ntacyo bimaze!

nancy yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

akabaye Icwende ntikoga, kdi igiti cyamaze kugorama mumikurirme ntikigororwa, uyumuntu ubumuntu bwamushizemo asigaye ar’inyamaswa muntu, ariko buriya igihano cyo kwicwa cyagombaga kuvaho burundu koko? njye ndumva cyaragombaga gusigarana ingingo ikirengera kuri aba baba bananiranye burundu kuko nomuri Gereza ashobora kwica bagezi be!

Nkende yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

igihano cyo kwicwa cyavuyeho ariko uwo muntu ntabwo yagombaga kukomeza kubana n`abantu. nugufugwa azafugwe hawenyine

francois yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Ndanenga izi nkoramaraso icyo nakwifuza n’uko leta yajya ikatira burundu umuntu wese umena amaraso y’inzirakarengane nk’izi kuko kubafungura nibyo bibatera umurengwe

sonia yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Harya burundu nicyo gihano gikuru? Uwo ni inyamanswa!

Uwase yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

erega bariya si abantu, mwagakwiye kubashakira ibindi bihano kuko bose niko bateye, insubira cyaha yubwicanyi yagakwiye guhanishwa urupfu harya ubwo nabo bazubaka urwanda aha

corny yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

ariko se izi nkoramaraso harya ngo ni ukuzireka zikidegembya peeeeeeeeeeeee??? nononono ibi biteye agahinda kabisa

john yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka