Karongi: Inkuba yishe inka ebyili mu murenge wa Mutuntu

Inkuba yakubise inka ebyili zihita zipfa, abantu babili nabo bagwa igihumura mu murenge wa Mututu nyuma y’imvura yari imaze kugwa hafi ya hose mu karere ka Karongi hagati ya saa munani na saa kumi n’imwe tariki 13/02/2013.

Iyo nkuba yakubise n’abantu babili, ba nyiri izo nka ariko ku bw’amahirwe ntawe yahitanye usibye ko bahise bagwa igihumura; nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutuntu Ntakirutimana Gaspard.

Ntakirutimana yatangarije Kigali Today ko abo bantu bamaze akanya gato basinziriye ariko amaze kuvugana nabo bazanzamutse. Nta n’ubwo biriwe bajya kwa muganga kuko nta cyo babaye usibye igihunga bari batewe n’urusaku rw’iyo nkuba.

Akarere ka Karongi ni kamwe mu tugize Inara y’i Burengerazuba dukunze kwibasirwa n’inkuba mu gihe cy’imvura, cyane cyane mu mirenge ya Rwankuba na Mutuntu harangwa n’imisozi ihanamye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka