Karongi: Batwitse urumogi n’imitego yo kuroba itemewe, byose bihwanye na miliyoni zisaga 23

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu 03/08/2012 mu Murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi hatwitswe ibintu bitandukanye byafatanywe abajura, abarobyi batemewe n’amategeko n’abandi bagizi ba nabi muri rusange.

Muri ibyo bintu byatwitswe harimo ibiro 418 by’urumogi bihwanye n’amafaranga asaga miliyoni 20 n’imitego 22 yo kuroba mu Kivu itemewe bita Kaningini ihwanye na miliyoni eshatu.

Ibyatwitswe byose ni ibyafashwe mu gihe kitarenze amezi umunani mu turere twa Rutsiro na Karongi kubera ko mu minsi ishize bari bafashe ibindi birimo imitego y’amafi itemewe irenze 60; nk’uko byatangajwe n’ Umushinjacyaha wa Repubulika mu karere ka Karongi, Nyamuhenda Fiacre, wari uyoboye igikorwa cyo gutwika ibyo bintu.

Nyamuhenda asanga iki ari ikimenyetso cy’uko ibyaha birimo kugenda bigabanuka kubera ko ubushize batwitse kaningini zigera muri 60.

Yagize ati “Muri rusange ibyaha biragabanuka cyane cyane inzego z’umutekano ziradufasha kuburyo bugaragara kandi n’abaturage ubungubu bageze ku rwego babona umugizi wa nabi bakamwerekana”.

Abarobyi bahisha imitego itemewe mu Kivu batuma umusaruro w’uburobyi ugabanuka cyane, ari nabyo byabaye intandaro y’uko uburobyi buba buhagaritswe mu gihe cy’amezi abiri.

Abari baje kureba ibyo bintu byatwikiwe iruhande rw’ahahoze kubatse gereza ya Kibuye bemeza ko iyo mitego ari mibi. Babisobanuye muri aya magambo: “Yewe ibi bintu ni bibi rwose, tubonyemo n’amacumu… tuzajya duhuruza nitubona ibintu nk’ibi ».

Mu bikoresho byatawe muri yombi harimo n’amacumu, imitarimba, ibitiyo, udufuni, amasuka, imihoro n’ibindi byuma byakoreshwaga n’abagizi ba nabi.

Umushinjacyaha Nyamuhenda yavuze ko muri byo harimo n’agafuni kakoreshejwe n’umugabo uherutse kwivugana umugore we mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi, ubu nawe akaba afungiye muri gereza ya Muhanga ahafungiye abafatanywe ibyatwitswe.

Guverineri Kabahizi Céléstin (hagati) n'abandi bayobozi barimo aba Police.
Guverineri Kabahizi Céléstin (hagati) n’abandi bayobozi barimo aba Police.

Ibikoresho by’ibyuma bizashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa bwishyura bukazajya bubikoresha mu muganda.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Céléstin, nawe yari yaje gukurikirana icyo gikorwa ari kumwe n’abandi bayobozi barimo ab’igipolisi ku rwego rw’igihugu bari mu Ntara y’Uburengerazuba gukurikirana ikibazo cy’intwaro ntoya zigendanwa.

Ku Ntara kandi hanateganyijwe inama yo kurwanya magendu n’ibindi bikorwa byose bihungabanya ubukungu bw’igihugu.

Guverineri Kabahizi yavuze ko ari ibikorwa by’uruhurirane kandi biri mu rwego rumwe, bityo aboneraho umwanya wo gushima inzego z’umutekano uruhare zikomeje kugira mu kuwubungabunga zifatanyije n’abaturage.

Usibye ibintu byatwitswe ku mugaragaro, hari n’ibindi byari bikirimo gutabwa muri yombi na polisi ubwo ibindi byatwikwaga.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka