Kanyanga nidacika n’ibibazo by’umutekano bizahoraho - Minisitiri Biruta

Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda arasaba abaturage bo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, kureka burundu ikiyobyabwenge cya kanyanga kuko bizatuma umutekano usagamba mu ngo zabo.

Umurenge wa Bungwe ni umwe mu mirenge yo mu karere ka Burera ihana imbibi n’igihugu cya Uganda. Kanyanga yose igaragara muri uwo murenge ndetse no mu karere ka Burera, ituruka muri icyo gihugu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko icyo kiyobyabwenge aricyo kiza ku isonga mu guhungabanya umutekano muri ako karere. Aho bashishikariza Abanyaburera guca ukubiri nacyo kugira ngo ibibazo byose biterwa nacyo bibonerwe igisubizo.

Minisitiri w'Uburezi yifatanyije n'Abanyabungwe mu muganda basibura umuhanda.
Minisitiri w’Uburezi yifatanyije n’Abanyabungwe mu muganda basibura umuhanda.

Tariki ya 25/05/2013, ubwo Dr.Vincent Biruta, Minisitiri w’Uburezi, yifatanyaga n’Abanyabungwe mu muganda usoza ukwezi, yababwiye ko kanyanga iyobya ubwenge kandi ko nibatayireka bazajya bahorana umutekano muke mu ngo zabo.

Agira ati “…kanyanga rero nidacika n’ibibazo by’umutekano bizahoraho. Ayo makimbirane mu ngo, urwo rugomo ruba mu ngo, akenshi usanga bishingiye kuri ibyo by’ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge birimo kanyanga.”

Akomeza asaba Abanyabungwe kumva ko kurwanya kanyanga bibareba bityo bakaba ijisho ry’abaturanyi babo, batanga amakuru y’ahaba hari kanyanga.

Abanyabungwe mu muganda bari gucukura icyobo gifata amazi ngo adasenyera abaturage cyangwa ngo yangize imyaka.
Abanyabungwe mu muganda bari gucukura icyobo gifata amazi ngo adasenyera abaturage cyangwa ngo yangize imyaka.

Agira ati “Buri wese agomba kumva ko ari ikibazo cye. Niba nta nigera mu rugo rwe agomba kumva ko niba mu rugo muturanye ihagera, nyir’ukuyinywa hariya nimara kumutesha ubwenge, bishobora kuzagira ingaruka mu mutekano wawe.”

Ngendahayo Innocent, umwe mu baturage bo mu murenge wa Bungwe, ahamya ko mu murenge wabo kanyanga bayirwanya uko bishoboka. Abakunze gufatirwa muri uwo murenge bikoreye kanyanga ngo ni abo mu tundi turere duturanye na Burera.

Agira ati “Twebwe muri uno murenge kanyanga twarayiciye mu buryo bwose. Ni ukuvuga ngo twakoze n’uburyo twashyizeho n’amashyirahamwe yo kurwanya za kanyanga mu buryo bwose zaracitse…ubundi kanyanga zinyura hano kuko duturiye umupaka zambukiranya.”

Abanyabungwe batandukanye bavuga ko kanyanga bayirwanya mu buryo bushoboka.
Abanyabungwe batandukanye bavuga ko kanyanga bayirwanya mu buryo bushoboka.

Akomeza avuga ko Abanyabungwe baba bagicuruza kanyanga barabashakisha bakabafata ubundi bakabashyikiriza Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera, ubundi bakamburwa kanyanga bafite bakayimena.

Muri uwo muganda usoza ukwezi, Minisitiri w’Uburezi ndetse n’Abanyabungwe basibuye umuhanda wari warasibwe n’imvura nyinshi yaguye mu gihe cy’itumba. Bakaba barashishikarije gukomeza kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije.

Abagize komisiyo y'amatora mu karere ka Burera basabye abanyabungwe kuzitabira amatora uko bikwiye.
Abagize komisiyo y’amatora mu karere ka Burera basabye abanyabungwe kuzitabira amatora uko bikwiye.

Nyuma y’uwo muganda abaturage bo muri Bungwe kandi bashishikarijwe kuzuza ibisabwa kugira ngo bazitabire uko bikwiye amatora y’abadepite ateganyijwe tariki 16/09/2013, bikosoza ku malisiti y’itora banafata neza indangamuntu zabo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka