Kamonyi: Yasabishaga umwana wa Nyirarume abeshya ko ari uwo yatoraguye

Umugore witwa Uwizeyimana Kezzia wo mu kagari ka Kigembe, umurenge wa Gacurabwenge, yatahuwe ko umwana yazanye ku murenge amusabira ubufasha ko yamutoraguye, ari uwa nyirarume wari waramumusigiye babyumvikanye.

Hari hashize ukwezi n’igice uwo mugore azanye akana k’umwaka n’igice ku biro by’umurenge, avuga ko ari ako yatoraguye mu gishanga cya Kibuza.

Ubuyobozi bw’umurenge bwamusabye kuba amurera bukamushakira ubufasha ndetse ngo ashyirwa ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka, kugira ngo abone amata yo gutunga ako kana.

Nk’uko bamwe mu bakozi b’umurenge babitangaza, ngo uyu mugore yakomeje kujya aza ku Murenge, azanye ako kana, akavuga ko agiye kukahasiga kuko adashoboye kukarera, ubwo nabo bakamuha amafaranga ngo abe akagumanye, barebe ko babona undi muryango ukakira.

Umwe mu baturanyi ba Nyirarume, nawe utuye mu murenge wa Gacurabwenge, mu kagari ka Nkingo, yaje gutanga amakuru ku buyobozi, ko uwo mugabo umugore yari yaramutanye umwana ariko bakaba batakimubona.

Ubuyobozi bwatumyeho uwo mugabo, bumubaza aho yashyize umwana, maze abasobanurira ko nta kibazo afite kuko yamuhaye mwishywa we (Uwizeyimana Kezzia), ngo abe amumurerera mu gihe we yari abonye aho ajya gupagasiriza kure.

Uwizeyimana wahise wemera ko yakoze ikosa ryo kubeshya ubuyobozi, ubwo yagezwaga ku murenge tariki 26/06/2013, avuga ko nyuma y’iminsi ine nyirarume akimusigira umwana, yahise aza kumusabisha mu buyobozi, akaba atari azi ko ibyo akora ari amakosa.

Uyu mugore usanzwe afite abana batatu, umugabo akaba yarabamutanye, yasabye imbabazi, maze yemera kuriha ibyo ubuyobozi bwamutanzeho no gutanga amande. Nyirarume yahise asubirana umwana we, n’ubuyobozi buvuga ko buzagayira uyu mugore mu Nteko y’abaturage.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Correction entroduction,twagizengo numusabisha yabonye fiance,namwengo nukumusabisha kumurenge!!!?

abbasbahati yanditse ku itariki ya: 28-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka