Kamonyi: Umusore arakekwaho kwica nyina na mushiki we, agahita atoroka

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 19/5/2013, hatahuwe mu musarani, umurambo w’umukecuru Mukadeha Agnes w’imyaka 52, n’uw’umukobwa we Mukazamu Josephine; bikaba bikekwa ko bishwe n’umuhungu wa bo Bizimana Janvier, kuri ubu batazi aho aherereye.

Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyenge, akagari ka Bugoba mu murenge wa Rukoma; aho umwana wabanaga n’aba bantu uko ari batatu, yazindutse abasize mu nzu mu gitondo cya tariki 18/5/2013, agiye kurangura no gucuruza ibisheke, aho atahiye ku mugoroba agasanga nta muntu uhari akajya kurara kwa nyirakuru.

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, niho uwo mwana yasubiye mu rugo iwabo asanga na none harakinze. Yakeneye kujya mu musarani; agezeyo, abona amaguru y’umwe muri abo bapfuye, niko gutabaza abaturanyi; bahageze basangamo imirambo ibiri barengejeho igitaka.

Niyomugabo Jean Paul, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bugoba, avuga ko abaturanyi bakeka ko uwo mukecuru n’umukobwa we, bashobora kuba bishwe n’umuhungu we Bizimana Janvier w’imyaka 29, kuko uwo musore wavutse atagira se, yahoraga atoteza nyina amubaza uwo bamubyaranye.

Ikindi ngo muri iyi minsi Bizimana yaherukaga kugurisha igiti cya avoka, amafaranga ayatwara wenyine, nyina akaba yamubazaga impamvu atahayeho abo bavukana. Kuva mu gitondo cya tariki 18/5/2013, nta muturage uraca iryera uyu Bizimana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

eeeheeee!!!!arikobazasubijeho igihanocyurupfu ubusekoko ibiniki kweri,satani irigukorera mubantu bagahinduka inyamanswapee!!

yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Hari ibibazo bigoye gukemura muri iki gihugu n’ubwo abayobozi mu nzego zose zikora ibishoboka,nk’ibi bibazo wunva bifite rukururana yo kuva kera,kuburyo kubikumira bisa n’ibidashoboka.

kaningu yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka