Kamonyi: Umusaza w’imyaka 68 yivuganywe n’inka y’umuturanyi

Munyankumburwa Selemani w’imyaka 68, utuye mu mudugudu wa Kagina, akagari ka Kagina, umurenge wa Runda, yishwe n’inka y’umuturanyi we bari baragiranye mu gisambu, ajyanwa kwa muganga agezeyo ahita yitaba Imana.

Iyo nka yamwishe ku wa kabiri tariki 05/02/2012 , ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Munyankumburwa akaba yari aragiranye n’umuturanyi we Ntamugabumwe Oliver. Inka ya Olivier yari isanzwe izwiho kwica, icunga Munyankumburwa imutwara mu mahembe imuceka hasi.

Abaturanyi bahise batabara bamujyana ku kigo nderabuzima cya Gihara ari intere. Bitewe n’uko yari arembye cyane, ikigo nderabuzima cyahise kimwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma ari naho yaguye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kagina, Nzaramba Jean Bosco, atangaza ko byari bisanzwe bizwi ko iyo nka ya Olivier idakomwa; ikaba yarigeze gukomeretsa undi muturage akajyanwa kwa muganga.

Munyankumburwa usanzwe ubarirwa mu batishoboye kuko ari umwe mu bashigajjwinyuma n’amateka b’i Kagina, umuryango we wagiye gutabaza COPORWA (Koperative y’ababumbyi bo mu Rwanda) ngo ibafashe kuvana umurambo we i Rukoma. Hagati aho ariko iyo nka yamwishe iri gushakirwa isoko ngo irihe ibikenerwa mu itabaro.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka