Kamonyi: Umukecuru wibanaga bamusanze mu nzu yarishwe ntibyamenyekana

Anathalie Nyirabikari w’imyaka 67, wari utuye umudugudu wa Nyabitare, akagari ka Gitare ho mu murenge wa Nyarubaka, bamusanze mu nzu amaze iminsi yicishijwe ibyuma. Abantu batanu bakaba bakekwaho kuba ari bo bamwishe.

Francois Sebagabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarubaka, avuga ko amakuru y’urupfu rw’uwo mukecuru yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 18/4/2013, ubwo umwana wari umushyiriye ibyo guteka yasangaga hakinze inshuro ebyiri zose agatabaza.

Uyu mukecuru utarigeze abyara, yahabwaga ibyo kurya n’umwana abereye nyina wa bo, ari nawe wamutumyeho umwana ku wa Gatatu agasanga hakinze ibyo yari azanye akabisubizayo.

Uwo mwana waturukaga mu wundi mudugudu, ngo yagarutse bukeye ku wa Kane yongeye gusanga hakinze, abibwira umusaza bari bahuriye mu nzira, araza yica urugi maze basanga umukecuru yarapfuye.

Abaherukaga kubona uyu mukecuru bavuga ko bamubonye ku wa mbere mu isoko rya Musumba, bakeka ko yaba yarishwe ku wa Kabiri. Yari atuye ahantu hitaruye izindi ngo nko muri metero 200 uvuye ku muturanyi wa hafi, kandi yibanaga mu nzu.

Nyakwigendera ngo yari afitanye ibibazo by’amasambu na bamwe mu bagize umuryango we. Kuri ubu iperereza rikaba rimaze gufata abantu batanu bakekwaho kuba aribo bamwishe.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibi birakabije mu Rwanda. Ngaho bishe ngaho ejo bongeye.. abanyarwanda bakwiriye guhaguruka bakabyamagana. enought is enougt.Uhishira umurozi akakumaraho urubyaro

Deb yanditse ku itariki ya: 22-04-2013  →  Musubize

Imana imuhe iruhukwo ridashira.

Nkusi yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka