Kamonyi: Mu gihe cy’iminsi itatu abantu bane bamaze kwicwa ku mpamvu zitandukanye

Kuva tariki 10-13/05/2013, ahantu hatandukanye mu karere ka Kamonyi, hishwe abantu bane. Impamvu z’ubwo bwicanyi ziratandukanye kandi bamwe mu bakekwaho ubwo bwicanyi bamaze gutabwa muri yombi.

Mu bapfuye, babiri bazize amakimbirane yo mu bucukuzi bw’amabuye n’imicanga. Tariki 10 mu kagari ka Kagina, umudugudu wa Gasharara umurenge wa Runda, uwitwa Hitabatuma Emmanuel yicishijwe amabuye, nyuma yo kutumvikana n’abo yapakiriye umucanga bapfa amafaranga igihumbi.

Undi bikekwa ko yazize amakimbirane yo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ni uwahoze ari Majoro mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) Sengati John. Uyu we akaba yarishwe arasiwe mu mudugudu wa Gishyeshye akagari ka Gishyeshye, mu murenge wa Rukoma; tariki 11/5/2013 ubwo yavaga mu birombe bye i Rukoma yerekeza i Kigali.

Avuga ku rupfu rwa Sengati, umuvugizi wa Police ACP Theos Badege, atangaza ko urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ubwumvikane buke bwari buri hagati ye n’abo bari bafatanyije muri Sosiyeti icukura amabuye y’agaciro, yari abereye umuyobozi.

Kuri ubu abantu bane bakekwaho kwica Sangeti bamaze gutabwa muri yombi; naho babiri bakekwaho kwica Hitabatuma, na bo batawe muri yombi.

Abandi bagabo babiri bishwe batewe ibyuma. Harimo Nkusi Jean Pierre wiciwe mu Nkoto, Akagari ka Sheli, umurenge wa Rugarika, akicwa nyuma yo gutongana na bagenzi be mu kabari, umurambo we ukaba waratoraguwe tariki 11/5/2013.

Naho mu kagari ka Jenda, umurenge wa Mugina, umusaza Ruviri Louis, wabanaga n’umugore we n’abana be babiri, yicishijwe ibyuma atewe mu maso, amakuru y’urupfu rwe akaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13/5/2013.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CSP Hubert Gashagaza, aratangaza ko abantu babiri bakekwaho kwica Nkusi bamaze gutabwa muri yombi, naho Ku rupfu rw’umusaza Ruviri hakaba hagiye gukurikiranwa umugore we n’abo bana be ku ko ari bo ba mbere bivugwa ko batumvikanaga.

N’ubwo impfu z’aba bantu bane zibaye mu gihe kimwe, CSP Gashagaza aratangaza ko abantu badakwiye kuvuga ko byacitse, kuko impamvu za zo zitandukanye. Aragira ati “hari n’igihe ukwezi gushira mu karere ka Kamonyi nta muntu n’umwe wishwe”.

Uyu muvugizi wa Polisi arasaba buri wese kugira umuco w’ubufatanye mu gukumira ibyaha hakiri kare, bagatanga amakuru y’ahatutumba umutekano mucye nko mu ngo zirangwamo amakimbirane. N’inzego zitandukanye, zikarebera hamwe impamvu zitera ubwicanyi, bagafata iya mbere mu kubukumira.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ese ko umuvugizi yihutiye kuvuga ko major sengati yaba yarazize amacyimbirane yabo bari bafatanyije ubucukuzi nibande? Ko sosiyete yari sengati john limited!! Jye mbona bakurikirana IO waje akamusanga ku kirombe akamujyana yamugeza haruguru yaho yakoreraga bakahamutsindira nabagenzi be!!! Uwiteka avuga ko ngo urabikora nkakwihorera ariko igihe kizagera naho ubibazwe wowe wabikoze!!! Kwica sengati john utaravugaga wahora wiceceye, akorera umuryango we! Mana dutabare..

rurema yanditse ku itariki ya: 15-06-2013  →  Musubize

Urebye kwica abantu basigaye barabigize umukino!!! Ariko wowe ufite umugambi wo kwica mugenzi wawe, ko atari wowe wamushyize kuri iyi si wowe uba uziko uzatura nkumusozi??? ngaho nsubiza! Baca umugani mu kinyarwanda ngo Urucira mukaso rugatwara nyoko di! mwitondere ikintu cyo kuvutsa abandi ubugingo utabahaye! Birenge ni wowe ubwirwa!

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Birababaje kubona haba ubwicanyi nk’ubu mu gihugu gifite umutekano nk’urwanda!nanone ariko bindema agatima iyo nunvise ko polisi yataye muri yombi abakekwaho ibyaha,kuko bituma nuwabiteganyaga atinya

rusura yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Gusa ngewe akenshi iyo nunvise amakuru asigaye avugwa hataburamo ubwicanyi nk’ubu bintera kwibaza impanvu;hari igihe mbona biterwa n’uko igihano cy’urupfu cyakuweho mu mategeko ahana y’urwanda,ibi rero bikaba bituma hari abirara mu bwicanyi bavuga ko gufungwa batabitinyaa.

bigango yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ahubwo imyaka n’imyaka igomba gushira nta muntu n’umwe wishwe.

Benjy yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ariko se ni gute polisi ishobora guhita yirukankira kuvuga ko uruphu rwa Major Sengati yazize amakimbirane yomubucuruzi kandi iperereza rigikomeza??

Bella yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka