Kamonyi: Ivatiri yagonze umwana w’imyaka 7 ahita apfa

Ivatiri ifite puraki RAA 871M yavaga ku Ruyenzi yerekeza i kigali, yagonze umwana w’imyaka 7 agahita apfa ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tariki 02/01/2013. Iyo mpanuka yabereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda.

Nk’uko abari ahabereye impanuka babivuga, ngo uwo mwana witwa Mukahigiro Jeannette, yari kumwe na mugenzi we bajya kuvoma, mugenzi we yambukiranya umuhanda, maze imodoka imukatiye ihitwa itwara Jeannette mu ipine.

Habumugisha Anastase wari utwaye imodoka, avuga ko atari yabonye uwo mwana yagonze, ko ahubwo uwambutse mbere ye ariwe yakatiye kuko yari yaturutse ruguru ariwe areba.

Mu gitondo cy’uwo munsi kandi, muri metero nka 300 uvuye ahabereye impanuka, mu cyuzi cyitwa Akacitse, hari hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 20, utamenyekanye, watoraguwe mu mazi yapfuye, isuzuma rikaba ryagaragaje ko yajugunywe mu mazi amaze kwicwa.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka