Kamonyi: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ikorerwamo imisego ariko nta muntu yahitanye

Inzu y’uwitwa Munyabarame Jean Pierre iherereye ahitwa Kamuhanda mu kagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, yibasiwe n’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa 13/05/2013, ku bw’amahirwe ntihagira umuntu uyigwamo.

Iyo nzu yari yarakodeshejwe n’uwo bakunze kwita Gasongo (tutabashije kumenya amazina ye bwite), wakoreragamo imisego yo mu ntebe ikozwe mu bisigazwa bya Matela; ngo yafashwe ahagana mu ma saa mbiri z’ijoro.

Nk’uko umwe mu batuye mu nzu zo hanze z’iyo nzu (annexes), abitangaza, ntibamenye icyateye iyo nkongi y’umuriro kuko waturutse ku ruhande rutegereye Konteri y’amashanyarazi. Yewe ngo n’ababagamo ntibajyaga batekeramo cyangwa ngo banywe itabi.

Ubwo inzu yashyaga ngo hari umusore wari uryamye muri matela, abari hanze bahise bihutira kumukangura ngo asohoke. Batabaje inzego za Polisi, izana imodoka yo kuzimya ariko isanga inzu yarangije gushya, ikumira ko n’iziyikikije zifatwa.

Ibyari mu nzu byose byakongotse.
Ibyari mu nzu byose byakongotse.

Ngo nta kintu babashije gusohoramo yaba imisego cyangwa ibikoresho by’abasore batatu bararagamo. Uyu twaganiriye avuga ko agereranyije ibintu byangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni ebyiri kuko ibyinshi nyirabyo yari yarabikuyemo kuko Munyabarame yari yaramusabye kumusubiza inzu ye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Hubert Gashagaza, atangaza ko kuba uru ruganda rwari ruturanye n’abantu habayeho kutubahiriza amategeko mu kurureka rugakora, akaba asanga harabayeho uburangare bw’inzego zishinzwe kubikurikirana.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka