Kamonyi: Imodoka ya KBS yakoze impanuka umuntu umwe ahita yitaba Imana

Umuntu umwe yitabye Imana abandi 27 barakomereka mu mpanuka y’imodoka ya KBS yaguye mu mu ikorosi ryo mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi mu ma saa yine zo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2012.

Iyo modoka yavaga i Kigali yerekeza i Rusizi yamanutse isakuza nk’iyabuze feri igeze muri iryo korosi igahita igwa; nk’uko bitangazwa n’umwe mu babonye iyo mpanuka iba.

Iyo modoka yari itwaye abantu 31bavaga i Kigali bagana i Rusizi, yaguyemo umusore witwa Kwizera David, abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Remera Rukoma, ibya Kabgayi no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

Umusore witwa Kwizera David yasize ubuzima muri iyi mpanuka.
Umusore witwa Kwizera David yasize ubuzima muri iyi mpanuka.

Muri 16 bari ku bitaro bya Remera Rukoma batanu nibo bakomeretse bikabije, naho ku kigo Nderabuzima cya Kamonyi, umwe niwe umeze nabi naho abandi batanu basezerewe.

Iryo korosi iyo modoka yaguyemo rikunze kuberaho impanuka; indi ikomeye iheruka kuhabera ni iya Korali Impuhwe ya ADPR Gisenyi yahaguye muri 2002 abantu 12 bakahasiga ubuzima.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Muraho kobmakunda mukorerahe ?

Martin yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

NANJYE NIFATANYIJE NUMURYANGO WA KWIZERA DAVID NABANDI BAKOMERKEYE MWIYI MPANUKA YA KBS NONGEYE KUBWIRA ABAGENZI BOSE IGIHE BAFASHE URUGENDO RW’IMODOKA YABA NAMAGURU BAJYE BAVA MURUGO BIRAGIJE IMANA KUKO IMANA NIYO ISHOBORA BYOSE

damas yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize

inkuru zanyu turazemera ariko nagiraga ngo nunganireumunyamakuru uwiringira ko agopmba kujya abanza gusoma neza ibyo yanditse urugero reba kuri lead ubwo gusubiza when?byapfuye kuko we ’re not on tuesday,murakoze

yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Iyi mpanuka rwose irababaje izi modoka abashoferi bariruka cyane nkuwatuzanye ejo rwose yarirukaga cyane ukagira ngo arakurikiwe rwose polisi nibe hafi mu mihanda yerekeza cyangugu kuko abadutwara bariruka kuko baba bazi ko ntayirimo plosi kandi izi modoka ziri gukoreshwa na sotra !!!!Imana ishimwe ko twe yaraye atugejeje i Rusizi Amahoro da ariko yirukaga nkukurikiwe kabisa

Jean RUKUNDO yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Ababishinzwe nibadufashe kuko bus za KBS ziriruka cyane.nibajye baha abazirimo agaciro bagende neza.

Pade yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

ibyo uvuze ni byo. Ntimwakwiye kwitwa Kigali kandi buri gihe mbona inkuru zanyu ziri kuri top inyinshi ari izo mu zindi ntara.
dukomeze kwihanganisha umuryango wa Kwizera David wakoreraga muri BPR Rusizi na Nyamasheke

ukuri yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Njye ndihanganisha abagize ibyago by’impanuka yabaye. Birababaje. Gusa iki kinyamakuru cyanyu mwakise izina ry’akadomo kandi mukorera mu ntara zosez’igihudu. Mwakagombye kuba mwarakise rwandatoday.rw

Kizigenza yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka