Kamonyi: Bamwe mu bemerewe gucukura amabuye y’agaciro bakorana n’abatabyemerewe

Hamwe mu hacukurwa amabuye y’agaciro mu karere ka Kamonyi, hagaragaramo abakora nta byangombwa babifitiye. Mu gihe ubuyobozi buhangayikishijwe n’umutekano wa bo, ababukora bo bemeza ko baba batumwe n’abemerewe gukora iyi mirimo.

Mu rukerera rwo ku wa mbere tariki 15/04/2013, mu kirombe cyo mu mudugudu wa Kamuzi, Akagari ka Murehe, umurenge wa Rukoma, hafatiwe abacukura mu buryo butemewe bita “abahebyi” basaga 50. Icyo kirombe cya Koperative CODEMICOTA cyari cyarahagaritswe gucukurwamo KORUTA.

Bamwe mu bagifatiwemo bavuga ko basanzwe bakora umurimo w’ubucukuzi rwihishwa, aho mu kagari ka Murehe hakaba hari amakoperative yemewe, akaba ariyo iyabagurira agashyirwaho ibirango (tag) bya yo kugira ngo abone uko asohoka mu karere.

Perezida wa Koperative CODEMICOTA, Ndayisaba Leonard, nawe wemera ko bamwe mu banyamuryango ari bo bakorana n’aba bahebyi, avuga ko mu ntangiro z’uku kwezi kwa Mata ariho bahagaritswe gukorera imirimo muri iki kirombe ngo babanze buzuze ibisabwa bijyanye n’isuku n’umutekano w’ikirombe.

Abacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu karere ka Kamonyi.
Abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu karere ka Kamonyi.

Iki kirombe bakirindishije Inkeragutabara, ariko zibabwira ko abahebyi bazirusha imbaraga bakinjiramo bakajya gucukura. Ngo kuva ku wa kane tariki 11/04/2013, abacura bitemewe babayemo benshi kuko hari habonetsemo KORUTA nyinshi.

Ngo kuwa niho inzego z’umutekano zagiye kubahagarika ariko baranga basubiramo, abasaga 50 bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukoma.

Kabalisa Valens, umukozi ushinzwe ibidukikije mu karere ka Kamonyi, avuga ko mu rwego rwo guhagarika akavuyo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amakoperative n’amasosiyeti yemerewe gucukura agera ku icumi (10).

Ikirombe cya koperative codemikota-Murehe.
Ikirombe cya koperative codemikota-Murehe.

Ngo hakaba nta kirombe na kimwe kidafite koperative cyangwa sosiyeti igikoreramo. Ikibazo kikaba ari uko batabasha gucunga umutekano w’ibirombe byabo, kandi bakaba badatanga amakuru kuri abo bacukuzi binjira mu birombe rwihishwa mbere y’uko ubuyobozi bubyimenyera.

Ubucukuzi butemewe buhangayikisha ubuyobozi, kuko umutekano w’ababukora uba udashinganye. Nk’uko Kabalisa abivuga, ababukora bakunze kujya mu birombe nijoro kandi bibujijwe; hakaba hari n’aho bijya bigaragara ko ibirombe bibagwira kandi nta bwishingizi bafite.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amafaranga ni danger mubareke bishakire nanje nayariyeho2 aryoha.

habimana samuel yanditse ku itariki ya: 17-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka