Kamonyi: Bamusanze ari intere, ukekwaho kumuhohotera ahita atoroka

Umwana w’umukobwa w’imyaka 14 wo mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi, bamusanze aryamye kuri comptoire ya studio iri mu gasanteri ka Remera yahwereye mu ijoro ya tariki 17/11/2012 bamunywesheje cartouche.

Uyu mwana kuri ubu urwariye mu bitaro bya Remera Rukoma, yavuye mu rugo iwabo kuwa gatandatu tariki 17/11/2012 mu masaa cyenda z’amanywa, atwawe n’umukobwa baturanye witwa Kibonke amabwira ko mama we witwa Aima amushaka.

Ababyeyi b’umwana bari batashye ubukwe, batashye ku mugoroba basanga umwana atari mu rugo, babajije abo basize mu rugo bababwira ko yagiye kwa Aima. Bagiye kumushakirayo Kibonke abahakanira ko atariwe waje kumutwara.

Bahise bitabaza umukuru w’umudugudu n’Inkeragutabara ngo bafatanye kumushakisha, maze undi mwana wo kwa Aima ababwira ko yamubonye kuri studio.

Mu masaa mbiri z’ijoro niho nyiri studio wari wibereye mu kabari, yaje kubakingurira, maze umwana wari wabuze bamusanga arambaraye kuri comptoire yahwereye bigaragara ko yanyweye umuti bashyira mu machine yandika (cartouche).

Nyiri studio witwa Musengimana Zachee, kuri ubu uri mu maboko ya Polisi, yatangaje ko urufunguzo rwa studio yari yarutije umusore w’umwogoshi (coiffeur) witwa Munyanziza Thierry ngo ajye kurebamo icyo yifubika, maze we arigendera.

Ngo nyuma Musengimana yaje kugaruka, amusabye kumukingurira undi amubwira ko atamukingurira kuko ari kumwe n’umugore we. Uyu Musengimana ngo yahise yisubirira mu kabari.

Ubwo Musengimana yazaga gukingura nyuma yo guhuruzwa n’ababyeyi b’uwo mwana, Munyanziza Thierry yari akiri muri studio. Se w’umwana yahise amufata mu ijosi, maze nyina abonye uko umwana yabaye asohoka avuza induru, umugabo arekura Thierry ajya kuramira umugore we asaba Inkeragutabara kumufata ariko Thierry arazicika ariruka.

Bamugejeje kwa muganga, bamuhaye imiti yo kumurutsa ibyo yanyweye. Aho yazanzamukiye, umwana ngo yavuze ko atazi ibyamubayeho kuko aheruka ari iwabo wa Kibonke bakaba baramuhaye icyayi n’umutobe w’imbuto, naho uko yageze muri Studio ntabyo azi.

Mu gihe Polisi igitegereje igisubizo cy’isuzuma ryo kwa muganga, iracyakusanya amakuru kuri icyo cyaha. Kuri uyu wa mbere tariki 19/11/2012 hamaze gutabwa muri yombi nyiri studio wenyine.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyo nkuru y’i Rukoma ku Kamonyi irababaje ariko ngo uriya mukobwa yijyanye kuwo musore abantu bose bareba, ababyeyi be baje bavuga ko umwana wabo yari isugi ariko ngo muganga yagaragaje ko ntaho yarataniye n’umugore ubyaye kane. Ngo yasabye uruhushya yitwaza ko agiye gusura abo bana b’uwo mudamu wari wibereye mu materaniro y’abahamya ba Yehova, kuko0 ntiyari kubwira iwabo ko agiye kwishimishiriza umukunzi we, maze yikoza muri urwo rugo bya nyirarubeshwa maze ahita yigira kuwo musore.

Uwo mwana yari ikirara, ndetse n’utwo dukobwa tw’uwo mudamu (Kibonge,...) natwo nuko abana b’i Rukoma barangiritse cyane.

Murakoze nagira ngo mbahe amakuru nyayo.

Yves MATABARO yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

nkuyu kibonke ko ari inyamaswa mbi uwayikuraho aribyo twirirwa dukorera imvubu cg imbwa za gasozi kuko nta kindi kimukwiriye

AHUI yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka