Kamonyi: Babiri bafashwe bavuye kwibisha intwaro

Siborurema Jean Marie Vianney w’imyaka 30 na Nzabahimana Jean Baptiste w’imyaka 25, bafashwe bavuye kwiba umucuruzi bitwaje imbunda nto yo mu bwoko bwa Pistolet mu ma saa yine z’ijoro rishyira tariki 15/12/2012.

Aba basore bafatiwe mu mudugudu wa Rwishywa, akagari ka Cubi ho mu murenge wa Kayenzi akaba ari naho uwitwa Siborurema akomoka.

Uwo mucuruzi bari bamwibye amafaranga ibihumbi 80 n’ibiceri atazi umubare, ariko ngo bishoboke ko hari n’abandi bari batse amafaranga kuko babasanganye asaga ibihumbi 170.

Siborurema avuga ko acuruza inkweto i Karembo mu karere ka Ngoma. Imbunda bafatanywe avuga ko yayikodesheje n’Umunyarwanda uba mu Burundi amadolari y’amerika 100 mu gihe cy’icyumweru, ngo ajye ayitwaza yirindira umutekano.

Abajura bafatiwe i Kayenzi bavuye kwibisha imbunda.
Abajura bafatiwe i Kayenzi bavuye kwibisha imbunda.

Mugenzi we Nzabahimana we, ngo akomoka mu karere ka Nyamasheke ariko akaba atuye i Kigali mu murenge wa Gatsata, akaba avuga ko yari azanye na Siborurema i Kayenzi nk’umuntu uhazi, ngo amufashe kugura amabuye y’agaciro. Yongeraho ko babuze amabuye yo kugura, bakajya umugambi wo kwibisha iyo mbunda bari bafite.

Bavuye kwiba ngo nibwo bahuye n’abagabo barindwi bacukura amabuye y’agaciro aho mu kagari ka Cubi, bashatse kubambura batangira kurwana, niko kubazana kuri statiyo ya Polisi ya Kayenzi.

Ingingo ya 305 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko ubujura bukoresheje intwaro n’umuntu urenze umwe, akabukorera mu nzu ituwemo cyangwa ikorerwamo, ahanishwa igifungo cy’imyaka 8 kugera ku 10.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka