Kagogo: Bafashe ingamba zo guca ubucuruzi bw’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kagogo, mu karere ka Burera, burasaba abacuruzi bo muri uwo murenge guca ukubiri n’ubucuruzi bw’izoga zitemewe gucuruzwa mu Rwanda kuko zifatwa nk’ibiyobyabwenge.

Izo nzoga zitemewe zirimo “African Gin” ndetse n’iyindi yitwa Blue Sky zose zikorerwa muri Uganda zikaza gucuruzwa mu Rwanda zizanywe n’abaforoderi.

Kuba umurenge wa Kagogo uri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda bituma muri uwo murenge hagaragara cyane izo nzoga aho usanga abantu bamwe bazicuruza rwihishwa abandi bakazinywa bagata ubwenge, bagahungabanya umutekano.

Twiringiyimana Théogène, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagogo, agira ati “Hari inzoga mwemerewe gucuruza n’izindi mutemerewe…abantu bacuruza inzoga zitemewe mubirwanye kandi mubicikeho…abantu bacuruza inzoga zitemewe z’amasashe, abo tuzazisangana bo ni ibihano.”

Inzoga zifatwa nk'ibiyobyabwenge zituruka muri Uganda.
Inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge zituruka muri Uganda.

Akomeza avuga ko usanga mu kabari runaka hari abantu bari kunywa izo nzoga zitemewe nyamara nyir’akabari agahakana avuga ko izo nzoga abo bakiriya be bari kunywa atazi aho bazikuye.

Agira ati “Niba akabari kawe uziko iyo nzoga utayicuruza ujye uharanira ko hatagira umuntu uyinyweramo kuko uwo nzayisangana muri ako kabari mpana nyir’akabari…izo nzoga ziduteza ibibazo muzicikeho.”

Twiringiyimana akomeza asaba abaturage kureka kunywa inzoga zitemewe zituma bata ubwenge. Abasaba kunywa ikigage kitavangiye kuko aricyo gikunzwe cyane muri ako gace kandi kikanahaboneka cyane.

Mu karere ka Burera kandi hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya kanyanga gituruka muri Uganda. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwashyizeho ingamba zo kuyihashya kuburyo bwemeza ko yagabanutse nubwo bahora bafata abayicuruza.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka