Kabarondo: Babiri bafunze bazira gucuruza urumogi

Ukuyemuye Francois na Kayumba Jean Baptiste bafungiye kuri sitasiyo ya polisi yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bazira gucuruza urumogi. Ukuyemuye yafatanywe utubule 100 tw’urumogi iwe mu rugo, akaba yararucuruzaga.

Utubule ijana tw’urumogi ngo tuba tungana n’irobo ry’urumogi. Ukuyemuye ngo yari yararuranguye ku mafaranga ibihumbi bitanu, ateganya kuvanamo nibura ibihumbi 10 cyangwa arenga.

Yongeraho ko abantu bakundaga kumugurira urwo rumogi ari urubyiruko. Umwe mu bakiriya be ngo niwe warufatanywe ahita yereka inzego z’umutekano uwarumugurishijeho.

Kayumba we ngo yafatanywe inusu y’ikiro cy’urumogi yari yaguze ibihumbi 10 ateganya kuvanamo nibura ibihumbi 30.

Ukuyemuye Francois na Kayumba Jean Baptiste.
Ukuyemuye Francois na Kayumba Jean Baptiste.

Abo bagabo bombi bo mu murenge wa Kabarondo bavuga ko ari ubwambere bari bacuruje urumogi, bakavuga ko barucuruje bashaka ubuzima. Iyo barucuruza bakunguka ngo bari guhita bareka kurucuruza.

Kayumba abisobanura muri aya magambo “Nabigiyemo kubera ubuzima bubi, nanga kwiba mbona nta n’ikindi nakora, iyo mbona igishoro nari gucuruza ikarito, ariko ibihumbi 10 nari mfite nta kintu nari kubikoresha”.

Kayumba afite umugore n’abana babiri. Nubwo yari azi ko gucuruza urumogi ku bana bato ari ukubangiza mu mutwe, avuga ko atakiranuka n’umuntu wamuhera umwana urumogi cyangwa ikindi kiyobyabwenge icyo ari cyo cyose. Ati “uwampera abana urumogi yaba ari kumpemukira kuko yaba ari kubayobya ubwenge”.

Umurenge wa Kabarondo ni wo murenge w’akarere ka Kayonza ukunze gufatirwamo urumogi cyane. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa wo, Ntirenganya Gervais, avuga ko hari imikoranire mishya hagati y’abayobozi n’abaturage mu kugaragaza umuntu ufite urumugi cyangwa ikindi kiyobyabwenge muri rusange.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka