Kabarondo: 12 bafunzwe bakekwaho guhiga mu buryo bunyuranye n’amategeko

Abantu 12 bafungiye kuri stasiyo ya polisi mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bakekwaho guhiga mu buryo bunyuranye n’amategeko muri pariki y’Akagera.

Abo bagabo ni Munyakayanza Jean Bosco, Bazatsinda Francois, Habyarimana Claver, Turatsinze Jean, Tuyishimire Petero, Mugiraneza Alexis, Mugiraneza Emmanuel, Gatsinzi Francois, Murihano Samuel, Cyuzuzo Habimana, Sendanyoye Francois na Mujyambere Gervais bose bo mu murenge wa Mukarange.

Abo bagabo bafatiwe mu kagari ka Kageyo ko mu murenge wa Mwili tariki 03/02/2013, bafatwa n’abarinzi ba Parike y’Akagera bahita banabashyikiriza polisi. Bafatanywe imiheto icumi n’imyambi basanzwe bakoresha mu bikorwa byo guhiga.

Abo bahigi mbere y’uko bafatwa ngo babanje gushumuriza imbwa za bo abarinzi ba Parike barasamo zirindwi. Nyuma abahigi na bo ngo bagerageje kurwanya abo barinzi ba Parike ariko biba iby’ubusa barafatwa nk’uko polisi ikorera mu karere ka Kayonza ibitangaza.

Abo bahigi bafatanywe imiheto 10 n'imyambi basanzwe bakoresha bahiga.
Abo bahigi bafatanywe imiheto 10 n’imyambi basanzwe bakoresha bahiga.

Mu masasu abo barinzi barashe izo mbwa bari bashumurijwe, hari rimwe ryatannye rikomeretsa umwe muri abo bahigi ku kaguru nk’uko polisi ikorera muri ako karere ikomeza ibivuga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Spt. Benoit Nsengiyumva avuga ko ubuhigi butemewe kuko buhanwa n’amategeko y’u Rwanda. Agira inama abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera n’ahandi haboneka inyamaswa kwirinda ibikorwa by’ubuhigi kuko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko.

Anashimira abaturage muri rusange kuko bakomeje kugaragaza ubufatanye mu guta muri yombi abanyabyaha, dore ko n’abo bahigi batawe muri yombi ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.

Abo bahigi nibahamwa n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 417 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ushimuta, ucuruza, ukomeretsa cyangwa wica ingagi cyangwa izindi nyamaswa zishobora gucika, ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka