Isoko rya Rwamagana ryibasiwe n’inkongi

Mu ijoro ryo ku itariki ya 29 Nzeri 2023, inkongi y’umuriro yibasiye igice gito cy’isoko rya Rwamagana, hangirika amaterefone n’inkweto by’abacuruzi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yatangarije Kigali Today ko iyo nkongi yibasiye igice gito cy’ahacururizwaga hakanakorerwa za telefone n’ahadoderwa inkweto.

Ati “Ni byo koko ibikoresho birimo za telefone n’inkweto byangijwe n’iyi nkongi ariko twahise twihutira kuyizimya itarafata ikindi gice kinini kuko amakuru yatangiwe ku gihe”.

Polisi yahagereye igihe ihita izimya uyu muriro utarafata ibindi bice bikorerwamo ubundi bucuruzi.

SP Hamdun avuga ko ubu isoko ryari risigaye rikorera mu cyanya cy’Agakiriro kuko Isoko rya Rwamagana ryatangiye kubakwa mu buryo bushya.

Ati “Ahahiye ni ahantu Akarere katunganyije kahashyira abacuruzi kuko isoko bari basanzwe bakoreramo ririmo ryubakwa mu buryo bugezweho”.

SP Hamdun avuga ko ibintu byangijwe n’iyi nkongi birimo bibarurwa ariko akurikije amakuru yatanzwe na ba nyirabyo bifite agaciro gasaga Miliyoni 12 Frw.

Icyateye inkongi kugeza ubu ntikiramenyekana ariko harakekwa insinga z’amashanyarazi kuko ahantu hakorerwa za telefone usanga baragiye bafatanya insinga bashaka uko bakoresha umuriro.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba atanga inama ku bantu bakora ubucuruzi kujya birinda ndetse bakitwararika ikintu cyateza inkongi.

Yanasabye abakora ibikorwa bisaba gukoresha umuriro w’amashanyarazi kujya bitonda bakareba niba insinga nta kibazo zifite mu rwego rwo kwirinda izo nkongi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko ibi ni iniki? Cyakora hafatwe ingamba ku nyubako zose zikorerwamo ubucuruzi. Ubanza hari sabotage yo kwa Cyirombo yatugrzeho

Ngowa yanditse ku itariki ya: 30-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka