Intara y’Amajyepfo irizeza abaturage bayo umutekano usesuye

Inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo yabaye tariki 30/11/2012 yagaragaje ko muri rusange uturere twose tuyigize umutekano wifashe neza inasezeranya abaturage bayo ko ntakizegera kiwuhungabanya.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, akaba ari nawe wari uyiyoboye yavuze ko umutekano muri rusange wifashe neza mu turere twose usibye utubazo twagiye tugaragara nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge harimo urumogi n’inzoga z’inkorano.

Abari muri iyo nama bagaragaje ububi bw’ibyo biyobyabwenge bavuga ko aribyo biteza ibyaha bimwe na bimwe birimo nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana ibyo bikadindiza iterambere ry’igihugu kuko abakoresha ibiyobyabwenge bibahuma amaso ntibite ku mirimo bahamagariwe gukora ngo biteze imbere.

Abaturage nabo barashishikarizwa kwicungira umutekano batawuhariye gusa inzego zirebwa nawo kuko usaba ko habaho ubufatanye n’imikoranire mu guhashya ibyaha bitaraba.

Abitabiriye inama y'umutekano y'Intara y'Amajyepfo.
Abitabiriye inama y’umutekano y’Intara y’Amajyepfo.

Mu gihe habura iminsi mike ngo Noheri n’ubunani bigere, Guverineri Munyentwari yasabye abaturage gufasha inzego z’umutekano baziha amakuru ku gihe mu gihe cyose habonetse ibikorwa bishobora guhungabanya umudendezo wabo.

Yabivuze atya: “Mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani twafashe ingamba zihamye ku buryo nta mugizi wa nabi waduca mu rihumye ngo ahungabanye ituze ry’abaturage” .

Iyi nama y’umutekano y’intara y’Amajyepfo yahuje inzego zose zifite aho zihuriye nawo zirimo ingabo, polisi n’abandi bakorera ku rwego tw’uturere n’iyo Ntara.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka