Ingona yiciye umuntu mu kiyaga Gashanga ubwo yajyaga kuroba rwihishwa

Umusore witwa Munyanziza Boniface wo mu kagari ka Rwindume mu murenge wa Juru mu karere ka Bugesera yishwe n’ingona ziramurya ziramumara ubwo yajyaga kuroba rwihishwa mu kiyaga kitwa Gashanga.

Munyaneza w’imyaka 16 y’amavuko mwene Nzaramba Celestin na Ngumyendore Vestine yariwe n’ingona mu gitondo cyo kuwa 24/03/2013 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo, ubwo yihishaga abashinzwe kurinda icyo kiyaga bareba abaroba kuko ibiyaga byose bifunze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Juru, Nzaba Muhimuzi Benjamin, yagize ati “nyakwigendera yari kumwe n’undi kuri ubu waburiwe irengero, yabonye ko ingona umutwaye aratabaza ariko abatabaye babuze uburyo bamutesha ingona kuko nta buryo bari bafite”.

Ubuyobozi bw’umurenge bwagerageje gutabaza inzego zishinzwe umutekano mu mazi nabo baraza bashakisha umurambo baraheba, hakaba hakekwa ko ingona yaba yamuriye ikamumara dore ko habuze igice na kimwe cy’umubiri we.

Umuyobozi w’umurenge wa Juru agira ati: “turasaba abaturage kwitondera ibi biyaga kuko bimaze kugaragara ko birimo ingona nyinshi, ikindi kandi ntihakagire umuntu ugenda wenyine yaba agiye kuvoma amazi cyangwa agiye hafi y’ikiyaga”.

Si ubwa mbere ingona zicira umuntu mu kiyaga cya Gashanga kuko no mu kwezi kwa 12 umwaka ushize nabwo zahiciye undi.

Si icyo kiyaga gusa kuko n’ibindi biyaga byo muri ako karere nabyo birimo ingona zikunze kwica abantu benshi, abaturage bakaba bagirwa inama zo kwirinda ibyo biyaga.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bajye birinda ibiya kuko ingona zirahari cyane kad zo icyo zizi nu kurya gusa

Safari yanditse ku itariki ya: 23-02-2021  →  Musubize

Ahubwo ni twige uko tuzibyaza umusaruro kuko inyama yazo irahenze

kariwabo yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

naazo nibazice zitinye zo kanyagwa njya nabagira inama yo kuzitega maze bakanibonera inote mu mpu zazo,zanyiciye umuntu ariko nyiciye urwaho yambona kabisa

hahahahah yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka