Impanuka za moto zikomeje kugaragara muri Kigali

Kuri uyu wa 20/11/2012 ahagana saa munani umumotali n’umugenzi yari ahetse barokotse impanuka yari ibahitanye, ubwo moto yari ibahetse yasakiranaga n’imodoka yo mu bwoko bwa Benz. Iyi mpanuka ibaye nyume y’umunsi umwe polisi isabye abamotari kwirinda impanuka ndetse bakabishyira mu mihigo.

Iyo mpanuka yabereye mu isangano ry’umuhanda hepfo gato ya Rond Point yo mu mujyi rwa gati, ahitwa kuri Sainte Famille. Polisi yari aho yemeza ko ikosa ryari iry’umumotari wihutaga kandi imodoka yo yari yamaze kwinjira mu muhanda.

Bamwe mu baturage bari aho impanuka iba bemeza ko umumotari nta makosa afite cyane kuko umuhanda uteye nabi ku buryo umuntu atahita amenya ko imodoka ishaka gukata. Ubuto bw’umuhanda nibwo abo baturage bashyize mu majwi: Umwe ati: "Ahubwo ni uko batirukankaga cyane naho ubundi bose bari gushira".

Abamotari bakomeje kuvuga ko bakora impanuka basiganywa na polisi kuko iyo ibafashe ibaha ibihano bikaze.
Abamotari bakomeje kuvuga ko bakora impanuka basiganywa na polisi kuko iyo ibafashe ibaha ibihano bikaze.

Hari hashize iminota itarenga 15 indi moto igonganye n’imodoka yamanukaga ku muhanda wa Kimihurura, ahitwa kuri KBC.

Mu nama Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt. Theos Badege, yagiranye n’aba bamotari, kuri uyu wa Mbere tariki 19/11/2012, yabasabye gushyira mu mihigo kwirinda amakosa.

Supt. Badege yababwiye ko bishoboka ko umumotari yamara ukwezi adakora amakosa. Gusa bamwe mu bamotari bireguraga bavuga ko impamvu bakora amakosa, ari uko baba biruka bahunga Polisi kugira ngo itabaca amande menshi cyangwa ikabafungira moto.

Umupolisi areba niba umugenzi wari uri kuri moto ntacyo yabaye.
Umupolisi areba niba umugenzi wari uri kuri moto ntacyo yabaye.

Ukurikije uburyo impanuka zibamo n’aho zibera, umuntu yakwemeza ko ari ukwirara kw’abamotari, kuko impanuka nyinshi zibera ahatari umupolisi, nk’uko byemezwa n’ababikurikiranira hafi.

Imibare ya Polisi yemeza ko byibura buri munsi hapfa umutu umwe, azize impanuka. Polisi yemeza kandi ko 80% by’impanuka zibera mu mujyi wa Kigali ziterwa n’abamotari.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka