Impanuka za hato na hato za KBS zahangayikishije abatuye intara y’Amajyaruguru

Impanuka za kompanyi itwara abagenzi ya KBS zikomeje kwiyongera ari nako zihitana abantu, mu ntara y’amajyaruguru, aho kuri uyu wa Gatanu tariki 29/06/2012 batanu baguye mu mpanuka ebyiri zitandukanye hagakomereka umwe, nyuma y’iminsi itatu gusa indi mpanuka yayo ikomereeje batatu bikomeye.

Impanuka ya mbere yahitanye abana batatu bari bahekeranye ku igari, bagonzwe na Bus nini KBS yerekezaga i Kigali bahita bitaba Imana, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29/06/2012.

Ababonye iyo mpanuka iba, bavuze ko iyo bisi yageze mu ikorosi riri mu murenge wa Remera ukiva mu mujyi wa Musanze ihita icakirana n’aba bana irabagonga bose bahita bashiramo umwuka.

Kuri icyo gicanmunsi kandi mu karere ka Gakenke, indi modoka ya KBS yahitanye abanyegari babiri undi arakomereka bikabije ubwo bagonganaga nayo mu kagali ka Gasiza mu murenge wa Kivuruga, akarere ka Gakenke.

Tariki 26/06/2012, iyi bus yerekezaga i Kigali iturutse i Musanze yagonze abantu babiri bari bahagaze iruhande rw'umuhanda.
Tariki 26/06/2012, iyi bus yerekezaga i Kigali iturutse i Musanze yagonze abantu babiri bari bahagaze iruhande rw’umuhanda.

Twizerimana na Hakizimana Vedaste bahise bitaba Imana, mu gihe Nzayituriki Telesphore yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa ku Bitaro Bikuru bya Nemba kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Abo banyegari batatu bakomoka mu karere ka Musanze bari bahekanye ku igari rimwe bamanuka bihuta, bakubita muri bisi ya KBS yava i Musanze yerekeza i Kigali bahita bapfa; nk’uko bitangazwa na Polisi ikorera mu karere ka Gakenke.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi itatu gusa indi modoka ya KBS igonze abandi bantu babiri nabo harimo umunyegare, mu murenge wa Gacaca akarere ka Musanze bagakomereka bikabije.

Tariki 17/06/2012, iyi tagisi yagonganye na KBS mu gasantere ka Butaro igakomeretsa batatu.
Tariki 17/06/2012, iyi tagisi yagonganye na KBS mu gasantere ka Butaro igakomeretsa batatu.

Mu byumweru bibiri gusa impanuka zigera kuri enye muri iyi ntara zahitanye abagera kuri batanu naho abandi batanu nabo barakomereka bikomeye.

Padiri Emmanuel, umuturage utuye mu mujyi wa Musanze ukunze kugirira ingendo mu modoka za KBS, yavuze ko bahangayikishije n’impanuka za hato na hato, kuko nta minsi ibiri ishira imodoka z’iyi sosiyete zidakoze impanuka.

Kigali Bus Services “KBS” yabanje gukorera imirimo yayo mu mujyi wa Kigali, nyuma iza kuhimuka ivuga ko yahombye ihitamo gukorera ibikorwa byayo mu bice by’intara.

Eric Muvara na Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

KARIYA GACE K’AMAJYARUGURU ABANTU NTIBAVA MU NZIRA HABA ABANYAMAGARI NDETSE N’ABANYAMAGURU IBYO BIRAZWI KUKO ZIRIYA MODOKA ZA KBS ZIGENDA BUHORO UBURYO NZIZI MU MUJYI WA KIGALI.

Adalbert yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

BABA BASHAKA KUGERA AHO BAJYA KARE BITYO BAKIHUTA BIRENZE IGIPIMO KANDI IZO NI INSHINWA,INAMA BAJYE BAGENDA UKO BIKWIYE.

NICHOLAS yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

BABA BASHAKA KUGERA AHO BAJYA KARE BITYO BAKIHUTA BIRENZE IGIPIMO KANDI IZO NI INSHINWA,INAMA BAJYE BAGENDA UKO BIKWIYE.

NICHOLAS yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

ABASHOFERI BAYO BAGENDA NEZA AHUBWO IMPANUKA IZA NTAWE UYIHAMAGAYE.

habinshuti yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

izi modoka nazo zifite umuvuduko urengeje sana abashoferi bishimira umunyenga nubwiza bwizimodoka bakibagirwa ko batwaye aseseka ntayorwe

mwiza yanditse ku itariki ya: 30-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka