Imishikiri nticyoherezwa cyane i Bugande

Nyuma y’igihe gito mu karere ka Nyagatare havugwa icuruzwa ry’ibiti bamwe bita Kabaruka abandi bakabyita Umushikiri, ubuyobozi bw’umurenge wa Rwempasha buvuga ko iki kibazo cyagabanutse kubera ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’imbaraga z’abaturage nyuma yo kubona hasahurwa umutungo w’igihugu.

Ibi biti bicuruzwa ku buryo butemewe n’amategeko bigenda binyuzwa mu nzira zitemewe n’amategeko ku buryo byatera impanuka cyangwa impfu zititezwe mu gihe ababitwaye baba bahunga inzego zishinzwe umutekano.

Usibye kuba byatera ibyo bibazo bitandukanye ngo ni no gusahura umutungo w’igihugu cy’u Rwanda, nk’uko Gakuru James umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwempasha yabitangaje.

Nyuma yo kwigisha abamotari n’abaturage ububi bwo gucuruza ku buryo butemewe ibi biti bya Kabaruka, umuyobozi w’umurenge wa Rwempasha yatangaje ko bitakigemurwa nka mbere abaturage batarahabwa izo nyigisho.

Bamwe mu bafashwe biba ibiti by'Imishipiri bakabijyana muri Uganda.
Bamwe mu bafashwe biba ibiti by’Imishipiri bakabijyana muri Uganda.

Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Uganda n’u Rwanda batangaje ko nabo byari bibateye impungenge, kuko ngo abatwaye za Kabaruka utashoboraga kubahagarika, ahubwo ngo bahitagamo kongera umuvuduko bikaba byatera impanuka.

Gusa ubwo twasuraga ahacishwa iyi mali icuruzwa rwihishwa tariki 05/12/2012, twasanze ku kararo ka Rushenyi ku mugezi w’umuyanja, aho umurenge wa Rwempasha mu Rwanda ugabanira n’akarere ka Ntungamo muri Uganda hari imodoka yapakiraga ibi biti, bigaragara ko bicyambutswa nubwo atari cyane nka mbere.

Ikiro kimwe cy’ibi biti kigura amafaranga y’u Rwanda 500 mu gihugu cya Uganda.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka