Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bari gutozwa kunoza akazi bashinzwe

Abagize komite y’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha (Community Policing Commitees) bo mu turere twose tw’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali bari mu itorero i Nkumba, mu karere ka Burera, aho bari gutozwa gukora uko bikwiye akazi bashinzwe.

Ubwo tariki 25/06/2013, hatangizwaga iryo torero, Chief Superintendent Rumanzi Sam, ukuriye ishami rya “Community Policing” muri Polisi y’igihugu, yavuze ko ari ngombwa guhugura abagize Imbanzabigwi mu gukumira ibyaba kuko n’abakora ibyaha basigaye bahindura uburyo bwo kubikora.

Agira ati “Ubu rero ni ukubahugura gusa tubereka uburyo bimeze, tubereka ibyaha uko biteye, tubereka ibiri ku isonga, tubereka uko bikokwa kuko uko ibihe bigenda bihita, abanyabyaha cyangwa ibyaha bihinduka uburyo bw’imikorere yabyo.

Bishobora kuba ari bimwe, ari ubwicanyi cyangwa ibindi bintu ariko bakabihindura amayeri yo kugira ngo babikore.”

Intore z'Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zisabwa kugira akazi zikora akazo zitangira amakuru ku gihe icyaha kitaraba.
Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha zisabwa kugira akazi zikora akazo zitangira amakuru ku gihe icyaha kitaraba.

Akomeza avuga ko kuza mu itorero ari byiza kuko ariho bahanahanira ibitekerezo kugira ngo bamenye ibyaha byiganje mu mudugudu runaka ndetse bakanareba uburyo ibyo byaha byakumirwa bikahacika burundu.

Chief Superintendent Rumanzi akomeza asaba Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha kugira akazi bashinzwe akabo batanga amakuru mbere icyaha kitaraba kuko aribwo buryo bwa mbere bwo gukumira ibyaha.

Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri mu itorero i Nkumba zibarirwa muri 478. Harimo abagabo 451 n’abagore 27. Batangiye itorero tariki 24/06/2013 bazarisoza tariki 08/07/2013.

Abahuguwe mbere batanze umusaruro

Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri mu itorero i Nkumba ni ikiciro cya kane. Abagiye mu itorero mu bindi byiciro bitatu byabanje batanze umusaruro ukomeye mu midugudu batuyemo; nk’uko Chief Superintendent Rumanzi abihamya.

Agira ati “Mu by’ukuri ibyo mubona ahangaha…cyangwa n’ahandi hose ubonye abantu tujya dufata cyangwa se dukumira, biba byashingiye ku makuru yatanzwe n’abagangaba baba barahuguriwe ahangaha.”
Akomeza avuga ko kandi n’abamaze guca mu itorero bazakomeza guhugurwa mu rwego rwo kubongerera ubushobozi mu gukumira ibyaha.

Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu, avuga ko hamaze gutozwa Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bagera ku 3000.

Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije w'itorero ry'igihugu, avuga ko hamaze gutozwa abagize CPCs bagera ku 3000.
Ntidendereza William, umutahira mukuru wungirije w’itorero ry’igihugu, avuga ko hamaze gutozwa abagize CPCs bagera ku 3000.

Iyo Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha ziri mu itorero zibanza kwigishwa amateka y’u Rwanda kugira ngo bamenye indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda mu guteza u Rwanda imbere; nk’uko Ntidenderzeza William abisobanura.

Akomeza avuga ko izo ntore zigishwa n’ibindi biganiro bitandukanye birimo kwitanga ndetse no gukorera ubushake.

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bakorera mu midugudu. Buri mudugudu ubamo batanu. Ubakuriye asabwa gukora ibishoboka byose mu gukumira ibyaha atanga amakuru, vuba kandi mbere, kuri Polisi imwegereye cyangwa se ku bandi bashinzwe umutekano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

umutekano ndetse n’amahoro y’abanyrwanda nibo babyishakira kandi nibo bazabyitereza imbere, nta wundi uzaturuka ahandi ngo aze kutwereka uko bigomba kugenda, ibi rero nibyo biri gukorwa aho usanga u rwanda rwubaka neza inzego z’umutekano kandi zikongererwa ubumenyi uko bikwiye.

ruvenge yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

imbanzabigwi ni urwego rwiza cyane, igihe cyose akazi kabo gakozwe neza bizagirira abaturage akamaro cyane,ubu aho bari usanga nta makimbirane aboneka cyane muri ako gace, bivuze ko rero igihe cyose bahawe amahugurwa kandi bakayazingatira igihugu cyacu kizarangwa n’umutuzo ndetse n’umutekano uko bikwiye.

gorethi yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka