Icyumweru cy’umutekano ku rwego rw’igihugu cyatangirijwe muri Gisagara

Kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, hatangijwe icyumweru cyahariwe gushishikariza abaturarwanda kwita ku mutekano wabo. Iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe aherekejwe na minisitiri w’umutekano mu karere ka Gisagara umurenge wa Nyanza.

Iki gikorwa cyatangirijwe mu karere ka Gisagara kubera ubujura bwitwaje intwaro n’ubwicanyi bwaranze aka karere mu minsi ishize bw’umwihariko muri uyu murenge wa Nyanza uturanye cyane n’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Minisitiri w’Intebe, Dr Habumuremyi Pierre Damien, yasabye abaturage b’aka karere ka Gisagara kudaharira ubuyobozi umutekano wabo, ahubwo nabo ubwabo bagafatanya kuwucunga cyane ko badashobora kugera ku iterambere nta mutekano bafite.

Yabwiye abari aho ko kandi nta n’umwe muri iki gihugu utarebwa n’umutekano yaba umukuru cyangwa umuto kuko iyo umutekano uhari inyungu ziba nyinshi kandi zikagera kuri buri wese.

Yagize ati “Nta mutekano nta majyambere. Umutekano ureba abantu bose guhera ku mwana kugera ku mukuru kuko iyo dufite umutekano inyungu zigera kuri buri we, mu miryango haba amahoro n’iterambere rikiyongera. Nituwuharanire rero ntawikuyemo maze turebe ko tudatera imbere”.

Nubwo ariko aka karere ka Gisagara kagiye karangwamo n’umutekano muke, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yavuze ko umutekano w’iki gihugu muri rusange ari mwiza ndetse yibutsa abaturage ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umutekano usesuye, aboneraho gushima inzego z’umutekano n’abayobozi muri rusange.

Minisitiri w'Intebe ashyikiriza abaturage bagize community policing terefoni zo kwifashisha mu kazi kabo.
Minisitiri w’Intebe ashyikiriza abaturage bagize community policing terefoni zo kwifashisha mu kazi kabo.

Minisitiri w’Intebe yongeye gushima abayobozi b’uturere tw’intara y’Amajyepfo n’umuyobozi wayo ku bw’umwihariko ku bw’amanota y’imihigo yazamutse muri rusange.

Ubu nta karere na kamwe mu gihugu kagiye munsi ya 80% naho intara yose ihagaze kuri 90%. Gisagara yavuye ku mwanya wa 25 mu mihigo ikagera ku mwanya wa munani .

Muri uyu muhango kandi hatanzwe terefoni zigendanwa 70 ku bantu 70 bo muri Gisagara bagize Community policing, kugira ngo zibafashe mu kazi kabo, babashe gushyikiriza inzego zibishinzwe amakuru y’umutekano mu buryo bwihuse.

Minisitiri w’umutekano, Sheikh Harerimana Musa Fazil, nawe yasabye abaturage gufatanya kwirindira umutekano ndetse anabibutsa zimwe mu nomero za terefoni zitishyura umuntu ashobora guhamagara igihe habaye ikibazo maze polisi ikamugeraho bidatinze. Izo nomero harimo; 3512, na 113.

Yagize ati “Izi terefoni mujye muzikoresha igihe cyose mugize ikibazo cy’umutekano, kandi mushyire hamwe mu kurwanya ubugizi bwa nabi maze dushake ibiduteza imbere”.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Depite Speciose Mukandutiye, umukuru w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari; abayobozi b’uturere tugize intara y’Amajyepfo, abayobozi b’imirenge y’aka karere ka Gisagara, abakozi n’abaturage b’aka karere.

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka